Indirimbo ije ikurikira izindi ebyiri Rohi Choir yari iherutse gushyira ahagaragara zakozwe mu buryo bwa ‘Live Recording’ zirimo ‘Ni bande?’ na ‘Mpisemo Yesu’ yaririmbwe mu buryo bwa ‘Classic’.
Umutoza w’Indirimbo muri Rohi Choir, Elie Kwizera, yavuze ko iyi ndirimbo nshya yahimbwe hashingiwe ku bihe bikomeye bya Covid-19 u Rwanda n’Isi byanyuzemo ariko Imana ikigaragaza mu buryo bukomeye.
Ati “Iriya ndirimbo twayihanze turi muri Guma mu Rugo mu gihe abantu benshi batari bari gukora. Ni ibyo twabashije gukurura tubihuza n’ibiri muri Bibiliya ukuntu Abisiraheli Imana yajyaga ibatunga. Ubutayu [nk’uko indirimbo yiswe] ni ubuzima bw’ibigeragezo umuntu ashobora kunyuramo ariko muri bwo ashobora kubona ukuboko kw’Imana ikamutabara.”
Ni indirimbo ikangurira abantu kongera kugirira Imana icyizere no mu gihe bari mu bikomeye bizeye ko Imana izabafasha kubyigobotora.
Rohi Choir imaze imyaka 25 ibonye izuba. Yatangijwe n’abanyeshuri bo muri ADEPR Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge. Uko bagiye bakura bakavamo abagabo n’abagore ni ko n’umurimo w’ivugabutumwa bakora wagiye waguka ndetse batangiza n’itsinda ryo kuzigama no kugurizanya.
Indirimbo nshya ya Rohi Choir:
Iziheruka gusohoka



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!