00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rose Muhando aje gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 November 2014 saa 03:36
Yasuwe :

Umuhanzi wubatse izina mu karere mu ndirimbo zo guhimbaza Imana , Rose Muhando, agiye gukorera ibitaramo mu Rwanda mu Karere ka Nyagatare aho azaba afatanyije n’abahanzi basanzwe bazwi mu ndirimbo z’Imana mu Rwanda.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Pastor Uwihirwe Isaie wateguye igiterane uyu muhanzi ajemo, yemeje ko Muhando agomba kugera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu hanyuma guhera kuwa Kane tariki ya 13-16 Ugushyingo akazajya yitabira igiterane cy’ivugabutumwa, guhimbaza Imana (…)

Umuhanzi wubatse izina mu karere mu ndirimbo zo guhimbaza Imana , Rose Muhando, agiye gukorera ibitaramo mu Rwanda mu Karere ka Nyagatare aho azaba afatanyije n’abahanzi basanzwe bazwi mu ndirimbo z’Imana mu Rwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Pastor Uwihirwe Isaie wateguye igiterane uyu muhanzi ajemo, yemeje ko Muhando agomba kugera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu hanyuma guhera kuwa Kane tariki ya 13-16 Ugushyingo akazajya yitabira igiterane cy’ivugabutumwa, guhimbaza Imana n’ibitangaza cyateguwe i Nyagatare.

Pastor BAHO Isaie uyobora Itorero Kabuga Agape Pentecoste yavuze ko muri icyo giterane Rose Muhando azaba afatanyije n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimoTheo Bosebabireba, Liliane Kabaganza n’undi witwa Claude Bigiriherezo.

Rose Muhando aragera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu

Icyo giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Pr Russe, Ev Jennifer wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’icyo giterane cy’i Nyagatare, abatuye Umujyi wa Kigali na bo bazataramirwa n’aba bahanzi mu gitaramo kizabera i Kabuga tkuva ku itariki ya 20-23 Ugushyingo 2014 aho kwinjira bizaba ari ubuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages