00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rose Muhando akomeje gucenga Abanyarwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 17 November 2014 saa 08:13
Yasuwe :

Icyumweru kigiye kwihirika Abanyarwanda, by’umwihariko abitabiriye igiterane cy’ivigabutumwa , guhimbaza n’ibitangaza kiri kubera i Nyagatare, bategereje umuhanzi Rose Muhando wagombaga kubataramira kuva tariki ya 13-16 Ugushyingo 2014.
Rose Muhando wagombaga kugera mu Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 12 Ugushyingo kugeza ubu ntarakandagiza ikirenge muri iki gihugu. Abamutumiye bayobowe na Pastor Isaie Baho na bo bavuga ko atarabamenyesha impamvu yamuzitiye ntahagere nk’uko byari (…)

Icyumweru kigiye kwihirika Abanyarwanda, by’umwihariko abitabiriye igiterane cy’ivigabutumwa , guhimbaza n’ibitangaza kiri kubera i Nyagatare, bategereje umuhanzi Rose Muhando wagombaga kubataramira kuva tariki ya 13-16 Ugushyingo 2014.

Rose Muhando wagombaga kugera mu Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 12 Ugushyingo kugeza ubu ntarakandagiza ikirenge muri iki gihugu. Abamutumiye bayobowe na Pastor Isaie Baho na bo bavuga ko atarabamenyesha impamvu yamuzitiye ntahagere nk’uko byari biteganyijwe.

Pastor BAHO Isaie uyobora Itorero Kabuga Agape Pentecoste akaba ari na we muhuzabikorwa w’iki giterane, avuga ko ataramenya neza impamvu yabujije uyu mukozi w’Imana kuza mu Rwanda gusa ngo ntarirarenga dore ko igiterane gisigaje iminsi irindwi ngo gisozwe.

Rose Muhando we akomeje gucenga Abanyarwanda

Muhando yaterewe icyizere n’Abanyarwanda bari bamutegereje i Nyagatare nyuma y’uko mu kwezi gushize k’Ukwakira iwabo muri Tanzania bamushakishaga uruhindu kubera ubwambuzi n’ubutakamutwe yakoze nyuma yo kwishyurwa amashiringi ya Kenya miliyoni ebyiri ngo yitabire igitaramo cya mugenzi we yarangiza akayakubita ku mufuka ubundi agakina umukino wo kwihisha abamuhaye amafaranga.

Mu giterane cy’ivugabutumwa kiri kubera i Nyagatare ari nacyo Rose Muhando yari ategerejwemo kiyobowe n’umuvugabutumwa Jennifer Wilde wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Theo Bosebabireba na Kabaganza bo baririmbye muri iki giterane

Pastor Isaie Baho umuhuzabikorwa w’iki giterane yabwiye IGIHE ko Imana yabiyeretse,igakoresha abahanzi Theo Bosebabireba na Lilian Kabaganza n’abavugabutumwa bityo kugeza ubu abantu basaga ibihumbi 45 ngo bamaze kwakira agakiza bagatangira urugendo rushya.

Benshi mu bakiriye agakiza, bagiye bazana ibikoresho bakoreshaga mu bapfumu,bahamiriza imbere y’Imana n’abantu ko bitandukanije burundu n’imbaraga z’umwanzi satani,ibyo bikoresho byabo byaratwitswe.

Jennifer Wilde abwiriza i Nyagatare

Jennifer Wilde wateguye iki giterane, mbere yo gukizwa yahoze ari icyamamare mu bya Sinema,imideli,uyu akaba yaramamaye igihe kinini i Hollywood gusa ubu ni umuvugabutumwa.

Igiterane cya Jennifer Wilde cyitabiriwe na benshi

Muri ibi biterane ari gukorera mu Rwanda, azasura imfubyi,abarwayi,abana bo ku mihanda,impunzi ziri mu nkambi zitandukanye n’abandi batagira kivurira mu rwego rwo kubahumuriza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages