Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena, umuhanzi Alphonse Bahati yamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ibikombe bibiri aheruka kwegukanira muri Kenya.
Ibi bihembo ni icy’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana wo mu Rwanda yahawe mu marushanwa ya Groove Awards 2013 n’ikindi yahawe na Televiziyo y’igihugu ya Kenya nk’umuhanzi w’Umunyarwanda ufite ibihangano byakunzwe kuri iyo Televiziyo.
Aganira na IGIHE, Bahati yavuze ko yifuje kumurikira ubuyobozi bw’Akarere ibi bihembo kuko asanga ari intambwe ikomeye yari ateye agomba kwereka ubuyobozi.
Yagize ati “Nibwo bwa mbere byaba mu mateka y’u Rwanda ko umuhanzi uturuka mu Karere ka Rubavu atwara ibihembo nka biriya ku rwego rw’igihugu”.
Bahati avuga kandi ko ibi bihembo yahawe bizarushaho kumufasha gukomeza gukora ibikorwa byo gushyigikira impfubyi n’abapfakazi. Kuri ubu avuga ko ateganya kubakira umupfakazi utuye i Masaka.
Arasaba kandi abakunzi be kurushaho kumutora mu marushanwa ya Africa Gospel Music Awards http://www.africagospelawards.com/nominations.html.



















TANGA IGITEKEREZO