Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana ’Simbizi Jean Claude’ uzwi ku izina rya ’Brother Claude’ ubarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi, agiye kumurika umuzingo we wa mbere w’indirimbo ziganjemo cyane izihamagarira abantu kugarukira Imana no kubana amahoro hagati yabo.
Uyu muhanzi watangiye kuririmba mu mwaka w’2007 abarizwa muri korari y’abanyeshuri aho yigaga mu kigo cya TTC Gacuba II, yaje gutangira gutunganyisha indirimbo ze ku giti cye mu nzu zitunganya muzika muri iyi myaka ibiri ishize, nk’uko yabitangarije IGIHE.
Kuri ubu, Brother Claude amaze kugira indirimbo zigera kuri 42, muri zo 12 ni zo yashyize kuri album ye ya mbere yise ’Cyarakemutse’, aho ashka kubwira abantu ko ikibazo cy’ibitambo umuntu yatangaga ngo ababarirwe ibicumuro bye hari igitambo kimwe kandi cyatambwe rimwe kikagira umumaro ibihe byose kandi ku bantu bose, bityo kiba gikemuye ibibazo by’ibitambo n’abatambyi.
Izindi ndirimbo 12 zicyiri gutunganywa, nazo zizaba ziri kuri album ya kabiri izaba yitwa ’Isaha ya cyenda’, dore ko ateganya ko nyuma yo gushyira hanze album ya mbere bidatinze azahita amurika n’iyakabiri, noneho izisigaye zikaba ziri mu gitabo cy’ubuhanzi bwe.
Yagize ati: "Ndifuza ko bizagera mu kwezi kwa munani namaze gushyira album ya mbere ku mugaragaro, gusa ntibibujijwe ko ibitangazamakuru byinshi hano mu Rwanda bazajya bacuranga ndirimbo zikubiyeho, maze no mu mpera y’umwaka mpita murika iya kabiri."
Brother Claude arashimira abamubaye hafi muri icyo gikorwa haba mubitekerezo no mu bindi, ndetse n’abazakomeza kumushyigikira muri iryo vugabutumwa, dore ko abona urugendo rukiri rurerure kuko yumva atazahagarika kwamamaza inkuru nziza y’ubutumwa bw’ijuru.



















TANGA IGITEKEREZO