Ku bufatanye bw’Umuvugabutumwa Ndereyimana Andrée n’Ihuriro ry’abanyamasengesho “Inkuba”, Korali Goligotta ya ADEPR Rehoboth n’Ubuyobozi bw’Umudugudu wa ADEPR Ntsinda bwahaye inkunga abatishoboye bagera kuri 40 harimo ubwisungane mu kwivuza n’ imyambaro.
Umudugudu wa ADEPR Ntsinda ubarizwa muri Paruwasi ya Birembo mu itorero ry’ Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’ Uburasirazuba habereye igiterane cy’ iminsi ibiri gisozwa ku Cyumweru hatangwa inkunga y’ ubwisungane mu kwivuza n’ imyambaro ku batishoboye bagera kuri 40.
Iki giterane cyiswe “Garuka ushime Imana ikomeje akazi” cyagaragayemo korali Golgotta ya ADEPR Rehobot yo mu Mujyi wa Kigali ikaba yarashimishije abitabiriye iki giterane kuko indirimbo n’ubuhanga bwabo bikora ubutumwa ku rwego rukomeye ndetse bakavuga ko biyemeje gukorera Imana bijyanye no gufasha abatishoboye nk’uko inyikirizo yabo ibivuga ngo “Kora ndebe irita vuga numve’’
Abahanzi batandukanye barimo Emmanuel Bikorimana, Nsengiyumva Jean Torero uzwi ku izina rya “Ntawusenga akina” ndetse n’ abanyamasengesho bahuriye mu itsinda ryitwa ‘Inkuba’ na bo babonetse muri iki giterane kandi bahumuriza imitima ya benshi.
Bamwe mu batishoboye baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye cyane iki gikorwa cy’ urukundo bakorewe bunga cyane mu ijambo ry’ umushumba w’ itorero washimye cyane abafatanyabikorwa b’ igitarane anasobanurira abantu ko iyo ufashije abatishoboye uba usenze kabiri ngo dore ko n’ijambo ry’Imana rivuga ko gusenga kutagira ibikorwa kuba imfabusa kandi “kora ndebe ikaba iruta cyane vuga numve” nk’uko korali Golgotta yagiye ibigarukaho mu ndirimbo zayo.
Abafatanyabikorwa b’ iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye nyuma yo gukusanya inkunga yo guha abatishoboye 40 ubwisungane mu kwivuza ndetse bakanabaha imyambaro ifite agaciro gasaga ibihumbi 200.
Basabye kandi bahamagarira abantu bose cyane cyane abakozi b’ Imana batandukanye nk’ abavugabutumwa, abayobozi b’ amadini, amatsinda y’ amasengesho, amakorali n’abandi bose kumenya no kuzirikana abatishoboye kuko kora ndebe iruta cyane vuga numve.


















TANGA IGITEKEREZO