00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Saved Family Group yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Imitima’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 July 2014 saa 07:35
Yasuwe :

Itsinda ry’abaririmbyi bakorere umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Saved Family Group, bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise Imitima.
Nk’uko Ubuyobozi bw’iri tsinda bwabitandarije IGIHE nyuma yo gushyira hanze aya mashusho y’indirimbo yabo, ngo bafite intego nyamukuru yo gukomera ku murimo w’Imana no kwamamaza ubutumwa bwayo binyuze mu ndirimbo bityo mu minsi iri imbere bakaba biteguye gushyira hanze album yabo ya mbere mu majwi n’amashusho bise INSHUTI. (…)

Itsinda ry’abaririmbyi bakorere umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Saved Family Group, bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise Imitima.

Nk’uko Ubuyobozi bw’iri tsinda bwabitandarije IGIHE nyuma yo gushyira hanze aya mashusho y’indirimbo yabo, ngo bafite intego nyamukuru yo gukomera ku murimo w’Imana no kwamamaza ubutumwa bwayo binyuze mu ndirimbo bityo mu minsi iri imbere bakaba biteguye gushyira hanze album yabo ya mbere mu majwi n’amashusho bise INSHUTI.

Si ibyo gusa kuko nyuma yo kurangiza indirimbo ya mbere y’amashusho ari yo bise ‘Imitima’ bashaka gushishikariza urubyiruko rwose gukunda Imana no kurushaho kuyikorera.

Saved Family Group, igizwe n’abantu 16 barimo, abasore umunani n’abakobwa umunani. Batangiye uyu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2012.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Aya mashusho yafashwe kandi atunganywa na Producer Eliel Sando


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages