00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simon Kabera azafasha korali Amahoro kwizihiza imyaka 20 imaze

Yanditswe na
Kuya 7 November 2014 saa 07:43
Yasuwe :

Umuhanzi Simon Kabera yiyongeye mu bahanzi bagomba kuzafatanya na Korali Amahoro ADEPR Remera mu gitaramo gikomeye bise “Amahoro Iwacu Celebration” giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo 2014.
Korali Amahoro imaze imyaka 20 itangiye umurimo w’ ivugabutumwa no kwigisha amahoro mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo nk’uko byatangajwe na Perezida wayo Zacharia Ntakirutimana.
Perezida wa Korali yatangaje ko iyi korali yateguye igitaramo yise “Amahoro Iwacu Celebration”. (…)

Umuhanzi Simon Kabera yiyongeye mu bahanzi bagomba kuzafatanya na Korali Amahoro ADEPR Remera mu gitaramo gikomeye bise “Amahoro Iwacu Celebration” giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo 2014.

Korali Amahoro imaze imyaka 20 itangiye umurimo w’ ivugabutumwa no kwigisha amahoro mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo nk’uko byatangajwe na Perezida wayo Zacharia Ntakirutimana.

Perezida wa Korali yatangaje ko iyi korali yateguye igitaramo yise “Amahoro Iwacu Celebration”.

Igitaramo “Amahoro Iwacu Celebration” giteganyijwe ku itariki ya 16 Ugushyingo 2014 kuva saa cyenda z’amanywa kuri Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari ukwerekana urupapuro rw’ubutumire gusa.

Simon Kabera nk’umwe mu bagize korali Amahoro ni we muhanzi uzaririmba ku giti cye , Pastor Antoine Rutayisire ni we muvugabutumwa utegerejwe muri iki gitaramo.

Korali Amahoro yamenyekanye mu ndirimbo “Ntabwo yakuretse, Igiti cy’inganzamarumbo” n’izindi.

Zacharia yakomeje avuga ku mateka ya korari yuko Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata1994, bamwe mu baririmbyi bakoreraga umurimo w’ Imana kuri ADEPR Remera bahungiye muri Stade Amahoro, abandi bitaba Imana abandi na bo barahunga. Abasigaye kimwe n’abagiye bahungira hirya no hino mu Mujyi wa Kigali barisuganyije bakora korali imwe ariyo AMAHORO CHOIR hatitawe ku makorali bari basanzwe baririmbamo mbere ya jenoside.

Perezida wa Korali Amahoro, Zacharia Ntakirutimana, avuga ko iminsi yagiye ishira bavuga ubutumwa bw’amahoro hirya no hino mu gihugu ni ko u Rwanda rwagiye rugira amahoro. Korali Amahoro itangira gutumirwa hirya no hino mu gihugu igenda kandi ivuga ubutumwa bw’ amahoro no gutuma Abanyarwanda bagarura ibyiringiro.

Imyaka 20 irashize ariko ubuyobozi bwa Korali Amahoro buravuga ko bugiye kwongera ivugabutumwa ari na yo mpamvu hateguwe igitaramo cyiswe “Amahoro Iwacu Celebration”. Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 batanga ubutumwa bw’amahoro biciye mu ndirimbo no mu biterane binyuranye mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages