00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simon Kabera na Thacie Titus bazifatanya na CEP ULK mu giterane cyo gushima Imana

Yanditswe na

Joel Sengurebe

Kuya 3 January 2015 saa 11:25
Yasuwe :

Ihuriro ry’abizera bo mu Itorero rya ADEPR, biga kandi bagakora umurimo w’Imana muri ULK (CEP ULK bateguye igiterane bise “Thanks Giving Crusade Event” gifite intego yo gushima Imana ibyo yabakoreye kikaba kizitabirwa n’amakorali nka Hozianna ya ADEPR Nyarugenge,Jeovah Jileh na Turanezererwe ndetse n’abahanzi batandukanye.
Nk’uko ubuyobozi bw’uyu muryango wa CEP ULK bwabitangarije IGIHE , bateguye iki giterane bise “Thanks Giving Event “ bagendeye ku byanditswe muri Zaburi 143 :5-6 (…)

Ihuriro ry’abizera bo mu Itorero rya ADEPR, biga kandi bagakora umurimo w’Imana muri ULK (CEP ULK bateguye igiterane bise “Thanks Giving Crusade Event” gifite intego yo gushima Imana ibyo yabakoreye kikaba kizitabirwa n’amakorali nka Hozianna ya ADEPR Nyarugenge,Jeovah Jileh na Turanezererwe ndetse n’abahanzi batandukanye.

Nk’uko ubuyobozi bw’uyu muryango wa CEP ULK bwabitangarije IGIHE , bateguye iki giterane bise “Thanks Giving Event “ bagendeye ku byanditswe muri Zaburi 143 :5-6 havuga ngo « Nibutse iminsi ya kera,nibwira ibyo wakoze byose,ntekereza umurimo w’intoki zawe,nkuramburira amaboko.

Bateguye iki giterane kugira ngo bashimire Imana bimwe mu bintu bifatika yabakoreye harimo kuba yarafashije korali zabo (Jehovah Jireh na Turanezerewe) kwaguka mu ivugabutumwa n’ibindi.

Umuyobozi wa CEP ULK yagize ati “Imana yaradufashije kwiga no gutsinda, yatubeshejeho bamwe bari bafite ubuzima bugoye mu kubona amafaranga y’ishuri ndetse binagoye mu kubona amafunguro ya buri munsi.”

Yakomeje agira ati “Yakomeje kandi kubana natwe mu buzima bya nyuma y’ishuri,ifasha benshi kubaka ingo,iduha akazi, iduha ubushobozi bwo gukomeza kwiga, ku buryo dufite abamaze kubona impamyabumenyi z’ikirenga ibi byose n’ibindi byinshi nibyo twashingiyeho dutegura iki giterane”.

Iki giterane kikaba cyarateguwe ku bufatanye bwa CEP/ULK hamwe n’abahoze muri uwo muryango,inzego zitandukanye zirimo Itorero ADEPR,ubuyobozi bwa ULK, imiryango y’abize muri ULK, Imiryango nterankunga (World Vision, AEE, Hope International,…).

Muri Thanks Giving hazatarama amakorali nka Hozianna ya ADEPR Nyarugenge,Jeovah Jileh CEP Soir ULK ,Turanezerewe CEP Jour ULK ndetse n’abahanzi nka Simon Kabera, Thacie Thitus n’abavugabutumwa nka Past. Masomo Gabriël, Ev. Mukansonera Edith (Nyabihu), Muvunyi Hypolythe na Ev. Hakizimana Justin (Muhima).

Iki giterane kiratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Mutarama 2015 saa munani z’igicamunsi naho ku Cyumweru tariki 4 Mutarama 2015 gitangire saa mbili za mu gitondo gisozwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kikaba kizabera kuri Stade ya ULK aho kwinjira bizaba ari ubuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages