Mu rwego rwo kumenyekanisha Album yabo, itsinda rya Singiza Music bakoreye igitaramo mu mujyi wa Bujumbura ho mu Burundi kuri iki Cyumweru, aho basengeye iki gihugu bacyereka Imana.
Iri tsinda rya Singiza Music Ministries risanzwe riramya kandi rigahimbaza Imana muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Album “Tukumenye” igizwe n’indirimbo zigera kuri 14 zirimo “Tukumenye”, “Duhimbaze”, “Wera”, “Ni muzima” n’izindi.
Iki gitaramo cyabereye mu itorero rya Christian Life Ministries (CLM) kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu benshi.
Baririmbye indirimbo icumi mu bice bibiri bagenda basimburana n’irindi tsinda rikomeye muri iki gihugu cy’u Burundi ryirwa “Heaven’s Melody” riyoborwa na Fabrice Nzeyimana.
Ubwo twaganirana na Daniel Ledema umwe mu bayobozi ba Singiza Music Ministry yabwiye IGIHE Kirundi ko bishimiye iki gitaramo.
Biteganijwe i Kigali habera igitaramo kindi nk’iki kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2013.



















TANGA IGITEKEREZO