Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana , Rose Muhando, arashakishwa kubera ubwambuzi n’ubutakamutwe yakoze nyuma yo kwishyurwa amashiringi ya Kenya miliyoni ebyiri ngo yitabire igitaramo cya mugenzi we yarangiza akihisha abamutumiye.
Ikinyamakuru Risasi Mchanganyiko cyaganiriye na Ibrahim wateguye iki gitaramo avuga ko babanje kuvugana na Rose Muhando ko bagomba kumwoherereza igice cy’amafaranga bemeranyijwe mbere y’uko igitaramo kigera, yababereye ibamba abasaba ko bamuha igiteranyo cy’amafaranga yose(miliyoni ebyiri z’amashiringi ya Tanzania).
Abateguye iki gitaramo cyo kumurika album ya John Lisu baramwizeye bayamushyirira kuri konti gusa icyabatunguye ni uko umunsi w’igitaramo wageze bamuhigisha uruhindu baramubura ndetse kugeza ubu ntarabasha kwitaba telefone.
Ibrahim ati “Ubu ni ubutekamutwe bwo hejuru, twamuhaye amafaranga yose yagombaga kwishyurwa nyuma yo kuririmba muri iki gitaramo. Igitangaje ni atigeze agira icyo atangaza ku mpamvu yatumye atacyitabira. Twamuhamagaye kuri telefone inshuro zitabarika na n’ubu ntarabasha kutwitaba, ubutumwa bugufi tumwandikira ntabusubiza. Turacyamushakisha”
Iki gitaramo Rose Muhando yagombaga kugikorera mu Mujyi wa Dar es Salaam kuri Landmark Hotel ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2014 . Si ubwa mbere ashinjwa ubwambuzi n’ubutekamutwe muri Tanzania dore ko iyi nshuro ngo ikurikiye izindi nyinshi yagiye anyanganya abamutumiye akabarya amafaranga yarangiza akaburirwa irengero. Rose Muhando aracyakishwa ngo asubize iby’abandi yariye.
Rose Muhando yavukiye ahitwa Dumila mu Karere ka Kilosa, Morogoro muri Tanzania mu mwaka w’1976. Ni umuhanzi akaba n’umukozi w’Imana wabaye umukristu avuye mu idini rya Islam.



















TANGA IGITEKEREZO