00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzaniya: Umuhanzi Ray-C yiyeguriye Imana

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 1 September 2013 saa 04:32
Yasuwe :

Umuhanzi Rehema Chalamila wamenyekanye cyane nka Ray C, mu ndirimbo nyinshi z’urukundo, vuba aha nyuma yo kubatizwa yabwiye itangazamakuru ko ubu yamaze kwitandukanya na Shitani kandi ko yamaze kuba umurokore.
Ray C wamenyekanye mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, yahimbye indirimbo nka “Uko Wapi”, “Umenikata”, “Sogea Sogea” n’izindi nyinshi.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yagize ati “Kuva uyu munsi ntandukanye na Satani n’ikindi kibi cyose, Imana yambabariye (…)

Umuhanzi Rehema Chalamila wamenyekanye cyane nka Ray C, mu ndirimbo nyinshi z’urukundo, vuba aha nyuma yo kubatizwa yabwiye itangazamakuru ko ubu yamaze kwitandukanya na Shitani kandi ko yamaze kuba umurokore.

Ray C wamenyekanye mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, yahimbye indirimbo nka “Uko Wapi”, “Umenikata”, “Sogea Sogea” n’izindi nyinshi.

Ray C abatizwa

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yagize ati “Kuva uyu munsi ntandukanye na Satani n’ikindi kibi cyose, Imana yambabariye ibyo nakoze byose, ubu ntangiye ubundi buzima bushya, nanze ibyaha nk’uko imbeba izirana n’injangwe”.

Ray C yagiye avugwaho gukina filimi z’urukozasoni, indirimbo zimugaragaza nk’ihabara ndetse n’ibindi bibi byinshi nk’uko abyivugira.

Yajyanywe mu kigo ngororamuco kubera imyitwarire mibi yari imaze kuba akarande, ariko ararenga aratoroka none ubu Ray C akaba atangaza ko yamaze gukizwa.

Ray C yavutse tariki 15 Gicurasi 1982, yaririmbye mu njyana ya Bongo Flava.

“Uko Wapi”, indirimbo ya Ray C yamamay cyane mu Rwanda:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages