00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Blessing barateganya igitaramo cyo kubyina

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 5 July 2013 saa 02:46
Yasuwe :

Ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2013, guhera saa cyanda z’amanywa (3:00 PM) i Remera ku Gicumbi cy’Umuco, iruhande rwa Stade Amahoro, itsinda “The Blessing Family” rizataramira abakunzi baryo mu mbyino za kinyarwanda n’imbyino zigezweho.
Nubwo ibi bitaramo bitaramenyerwa cyane mu Rwanda, usanga byitabirwa n’abantu benshi kandi ababijemo bagatangaza ko bibanogera.
Iki gitaramo ni icya kabiri iri tsinda rigiye gukora nyuma y’ikindi gitaramo bakoze umwaka ushize wa 2012 kuri Evangelical (…)

Ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2013, guhera saa cyanda z’amanywa (3:00 PM) i Remera ku Gicumbi cy’Umuco, iruhande rwa Stade Amahoro, itsinda “The Blessing Family” rizataramira abakunzi baryo mu mbyino za kinyarwanda n’imbyino zigezweho.

Nubwo ibi bitaramo bitaramenyerwa cyane mu Rwanda, usanga byitabirwa n’abantu benshi kandi ababijemo bagatangaza ko bibanogera.

Iki gitaramo ni icya kabiri iri tsinda rigiye gukora nyuma y’ikindi gitaramo bakoze umwaka ushize wa 2012 kuri Evangelical Restoration Church.

Iri tsinda risanzwe ribyinira benshi mu bahanzi baririmba indirimbo zimimbaza Imana mu bitaramo byabo. Abo ni nka Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Bahati Alphonse, Tonzi, Gaby n’abandi benshi.

The Blessing banagaragara kandi babyina mu ndirimbo zimwe na zimwe zikunzwe mu Rwanda.

Uretse kubyina, The Blessing bishyurira amafaranga y’ishuri abana batanu biga mu mashuri abanza.

Amwe mu mafoto ya The Blessing babyina:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages