00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Theo Bosebabireba arahamya ko atigeze ajya i Burayi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 2 May 2013 saa 10:55
Yasuwe :

Nyuma y’ amakuru amaze iminsi avugwa ko Uwiringiyimana Theogene bakunda kwita ‘Bosebabiraba’, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana yaba yarafashe umwanzuro wo kuguma i Burayi nyuma yo gutumirwa mu gitaramo mu gihugu cy’u Bwongereza, aratangaza ko atigeze ajya mu gitaramo yari yatumiwemo mu Bwongereza, kubera ko yabuze ibyangobwa.
Theogene Bosebabireba yari yatumiwe mu gitaramo cyabaye tariki ya 29 Werurwe 2013 ahitwa ‘Hariben Bachubhai Nagrecha Hall’ mu mujyi wa London gitegurwa n’abagande (…)

Nyuma y’ amakuru amaze iminsi avugwa ko Uwiringiyimana Theogene bakunda kwita ‘Bosebabiraba’, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana yaba yarafashe umwanzuro wo kuguma i Burayi nyuma yo gutumirwa mu gitaramo mu gihugu cy’u Bwongereza, aratangaza ko atigeze ajya mu gitaramo yari yatumiwemo mu Bwongereza, kubera ko yabuze ibyangobwa.

Theogene Bosebabireba yari yatumiwe mu gitaramo cyabaye tariki ya 29 Werurwe 2013 ahitwa ‘Hariben Bachubhai Nagrecha Hall’ mu mujyi wa London gitegurwa n’abagande b’abakristo baba mu Bwongereza, kikaba kiba buri mwaka kigatumirwamo abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana bo muri Uganda ariko ubu na we akaba ari umunyarwanda wari wagitumiwemo.

Hari amakuru amaze iminsi avugwa ko Theo yagiye i Burayi ahagurukiye i Kampala ku wa 25 Werurwe 2013, agahita ajya mu Bwongereza, nyuma y’igiterane yitabiriye ku itariki ya 29 Werurwe 2013, yerekeje mu kindi giterane “Grand Concert Gospel”, cyabereye mu Bubiligi, i Buruseli kuwa 13 Mata 2013, ndetse bikanavugwa ko nyuma yo kuririmba yahise afata icyemezo cyo kwigumira i Burayi ngo hari n’imyenda yafashe mu nshuti ze, abizeza ko azabishyura agarutse mu Rwanda.

Mu kiganiro Theo Bosebabireba yagiranye na IGIHE ku itariki ya 28 Mata 2013, yadutangarije ko yashatse ibyangombwa (visa) hakiri kare ariko ntabyo yabonye, bityo akaba atarigeze ajya i Burayi.

Yagize ati: ’’Abavuga ko nagumye i Burayi sinzi aho babikura, kuko ntigeze njyayo kandi n’iyo njyayo sinari kugumayo, nta muntu ndimo ideni ku buryo nahunga igihugu ngata umugore n’abana banjye.’’

Yakomeje avuga ko asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi no gusengera ibitaramo afite hirya no hino, dore kuko abona yugarijwe n’abashaka kumusenya bamuvugaho ibintu bitandukanya bidafite ishingiro.

Reba indirimbo ye "Nibakuvuga" hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages