Uyu mugabo yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo “Each One Reach One’’, azahuriramo n’abandi bahanzi ku Cyumweru, cyabereye ku Intare Conference Arena Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Nagize umutwaro wo gusura Ikigo Ngororamuco cya Iwawa nsanga umubare munini w’urubyiruko wabaswe n’ibiyobyabwenge numva nkozwe ku mutima nk’umukozi w’Imana kandi nkaba ndi n’urubyiruko mugenzi wabo. Numvishe hari ikintu tugomba kirenze ibitaramo n’indirimbo; ni byo byatumye ntangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.”
Adrien Misigaro ngo yabwiwe ko urubyiruko rwinshi rujyanwa muri iki kigo ari uruba rukiri ku ntebe y’ishuri bituma atekereza ukuntu batangira kuzenguruka mu mashuri bigisha ibibi by’ibiyobyabwenge.
Uyu muhanzi mu 2019, yahise ashinga umuryango ugizwe n’urubyiruko n’ubundi witwa Melody New Hope akaba ariwo umufasha ibikorwa bitandukanye mu guhashya ibiyobyabwenge n’ubwo aba muri Amerika abandi bakaba bari mu Rwanda.
Misigaro yavuze ko n’ubwo yagize igitekerezo cyo kurwanya ibiyobwenge we atigeze abikoresha ahubwo ari uko yabonye hari benshi byazahaje.
Mu mwaka wa 2019 nibwo Adrien Misigaro yagiye gusura urubyiruko ruri kugororerwa i Iwawa, icyo gihe uyu muhanzi yavuyeyo atangije Ubukangurambaga yise “Melody of New Hope” bugamije gukangurira urubyiruko rutandukanye kwirinda no kwitandukanya n’ibiyobyabwenge.
Asubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho asanzwe atuye, uyu muhanzi uri mu bagezweho muri Diaspora mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuriye ubuyobozi bw’itorero asengeramo ibyo avuyemo mu Rwanda.
Nyuma yo kwishimira iki gikorwa yatangije, ubuyobozi bw’itorero asanzwe asengeramo muri Amerika bwiyemeje kumutera ingabo mu bitugu bukamushyigikira ndetse kugeza ubu uhereye ku muyobozi w’iri torero n’abandi bakozi b’Imana bafatanya umurimo bazamuherekeza mu bitaramo ateganya gukorera mu Rwanda muri Werurwe 2020.
Ibi bitaramo byiswe “Each one reach one” byateguwe mu rwego rwo gukangurira buri wese mu Banyarwanda gufasha byibuza umuntu umwe wabaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo bityo bigafasha kwihutisha ubukangurambaga bwa “Melody of New Hope”.
Mu gihe azamara mu Rwanda, Adrien Misigaro n’ikipe bazaba bari kumwe bazasura ibigo bitandukanye bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Mu bikorwa uyu muhanzi afite mu Rwanda harimo igitaramo cy’i Kigali kizaba tariki 8 Werurwe 2020 muri Intare Arena.
Adrien Misigaro azafatanya n’abahanzi barimo Gentil Misigaro, Umunyamerika uririmba mu Kinyarwanda Evan Jarrell, Jake, Marina nawe bavanye muri Amerika, Israel Mbonyi, Patrick Nkundabose wamamaye muri Alarm Ministries n’abandi.
Hazabwiriza Apôtre Alice Kabera Mignone na Rev. Scott Bubley. Kwinjira bizaba ari 5 000 Frw ahasanzwe, 15 000 Frw muri VIP ndetse na 25 000 Frw muri VVIP. Ku bazagura amatike mbere amafaranga yagabanyijwe ku buryo muri VIP ari 10 000 Frw na 20 000 Frw.
Nyuma y’igitaramo kizabera muri Kigali, biteganyijwe ko aba bahanzi bazataramira no muri Auditorium muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ku wa 15 Werurwe 2020.



















TANGA IGITEKEREZO