Umuhanzi Muhindo Stahimili Geraldine uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana n’umuryango we bimukiye muri Canada kubera umurimo wo kubwiriza n’amasomo.
Aganira na IGIHE, Muhindo yatangaje ko azamara igihe kinini muri Canada. Gusa avuga ko kuba yarimutse bitazamubuza gukomeza guhimba indirimbo.
Anavuga ko ubu hari indirimbo nshya yashyize hanze yitwa “Gidiyoni”.
Yagize ati”Tumaze igihe gito muri Canada, turimo kwiga ariko n’umurimo w’Imana turawukomeje, hari umuzingo mushya ndimo gutegurwa, ariko igihe cyo kuwushyira ku mugaragaro ntikiragera.”
Avuga kandi ko ari kwiga icyongereza ku buryo mu gihe gito azatangira kuririmba muri uru rurimi.
Geraldine Stahimili yatangiriye ubuhanzi bwe mu itorero rya ADEPER Nyarugenge mu mwaka 1996 ubwo yakiraga agakiza.
Mbere yo kuba umuhanzi ku giti cye yariribye muri choral yitwa Rangurura yo muri ADEPER, paruwase ya Nyarugenge, aza kuyivamo ajya kuririmba muri choral Hoziyana nayo yo muri paruwase ya Nyarugenge.
Geraldine n’umugabo we Reverend Desire Muhindo batumiwe mu Gihugu cya Canada nka ba misiyoneri. Bari bamaze imyaka igera kuri ibiri bakorera umurimo wo kubwiriza mu gihugu cya Kenya.
Amaze gushyira hanze umuzingo yise “Higura umuhigo”.



















TANGA IGITEKEREZO