Muvunyi Yesaya , umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana arateganya gukora album ya gatatu y’amashusho mu mwaka wa 2015 Imana nibimushoboza.
Uyu musore akorera ubuhanzi bwe mu Karere ka Nyagatare ko mu ntara y’Uburasirazuba , asengera mu itorero rya ADEPR Nyagatare. Muvunyi Yesaya ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu buhanzi ariko batumvikana cyane mu itangazamakuru.
Muvunyi Yesaya avuga ko kuririmba yabitangiye mu mwaka wa 1999,ariko akaza gukora indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2003. Ahagana mu mwaka wa 2010 nibwo yabashije gukora amashusho y’Album ye ya mbere yitwa ‘Ijoro riracyeye’.
Kugeza uyu munsi Muvunyi Yesaya afite Album ebyiri z’amashusho n’eshatu z’amajwi. Album ye ya kabiri yayise “Hari igitondo” naho iya gatatu imaze kugeza indirimbo 10 avuga ko azayita “Tumushime”iyi nayo akaba avuga ko umwaka utaha azatangira kuyikorera amashusho.
Muvunyi Yesaya ni umusore w’imyaka 34 akaba akiri ingaragu. Mu kiganiro na IGIHE yasobanuye ko ari mu myiteguro ikomeye yo kurushinga umwaka utaha wa 2015 nubwo atarabona umukunzi bagomba kuzarushingana.
Muvunyi Yesaya yagize ati “Umwaka utaha wa 2015 nditegura kurushinga kubera ko ndambiwe ubuseribateri kandi ntakubeshye nta na fiancé ndabona ariko hamwe n’Imana nizeye ko inzozi zanjye nzazigeraho”
Muvunyi Yesaya azwi cyane mu ndirimbo ‘Abavuga nibavuge’ ndetse n’’Ijoro riracyeye’, muri Nyagatare akenshi aba afite ubutumire bwo kuririmba mu nsengero no mu bukwe kw’abakristo.
Mu myaka hafi 15 amaze mu buhanzi, ntabwo aramurika Album n’imwe gusa yitabira ibitaramo bitandukanye ndetse aranabikomeje dore ko anifuza mu myaka iri imbere kwagura ubuhanzi bwe akabukora ku rwego mpuzamahanga.


















TANGA IGITEKEREZO