Umuhoza wubatse izina mu bijyanye no gusemura aho azwi cyane mu Itorero Zion Temple Celebration Center, yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club.
Yagize ati “Mbere y’uko umuntu aba umushumba, agira inshingano mu rusengero aba ari umuntu. Twese turi abantu. Nubwo afite uwo mwambaro w’igishumba ni umuntu ufite amarangamutima, aho avuka n’ibindi. Pawulo arabigaragaza ko byaba byiza uvuze ko utazashaka kugira ngo wite ku murimo neza ariko si bose bafite uwo mutima.”
Yakomeje agira ati “Hari insengero iyo umuntu akoze gatanya bamutenga ariko uwo muntu kenshi baramutenga ntibanamukurikirane ngo bamwomore umutima, akibura, agatakara, akagwa. Byagera ku bashumba ho noneho bikaba ibindi, baducira impanza cyane.”
Umuhoza yagaragaje ko Imana yanga gatanya ariko ko agakiza n’impano Imana itanga bidashingira ku irangamimerere rye.
Ati “Bibiliya ivuga ko Imana yanga gatanya ariko ntabwo yanga abayikoze. Abakirisitu benshi iyo bahuye n’ibyo bibazo bahita bavuga ngo reka nshinyirize. Agakiza kanjye ntabwo gashingiye ku irangamimerere ryanjye.
“Guca muri gatanya ntabwo bigukuraho agakazi kawe kereka iyo wowe ugashyize hasi. Ntabwo bigukoraho impano Imana yaguhaye kandi ntabwo iba yagutaye. Buriya hari ukuri ko mu rugo gutuma mukora gatanya ariko utabwira abantu, utasohoka ngo uvuge.”
Umuhoza yanakomoje ku bihe bya gatanya ye mu myaka irindwi ishize, agaragaza ko Covid-19 yamufashije cyane.
Ati “Twe twanyuze muri ibi bihe muri Covid-19, abantu bose bafungiranye mu nzu, cya gihe cyakabaye cyaranyishe kikanzahaza, cyabaye turi muri Covid. Guma mu rugo njye yampaye umwanya wanjye bwite wo kubana n’icyo kintu, abandi bantu bari bihugiyeho, byagiye kumenyekana Covid irangiye.”
“Turi kubinyuramo nanditse igitabo cyanjye cya mbere, ‘Shaped’. Ni abaganga mu bijyanye n’imitekerereze bagira inama abantu bafite agahinda gakabije kwandika ibintu biyumvamo bakabisohora.”
Yakomeje agira ati “Njye rero natangiye urwo rugendo abantu bari muri Covid, bafite ibindi byinshi bahugiyemo gusa bitabujije abantu gusakuza, byanasohokeye mu gitabo mbivuzemo. Ikindi nanjye naracecetse, Covid no kwandika igitabo bibimfashamo. Ntabwo byanyishe nk’uko byari bugende iyo tuba tutari muri guma mu rugo gusa ni ibihe bitoroshye.”
Umuhoza agaragaza ko gatanya ihera mu irambagiza, kubera kutabaho ubuzima bw’ukuri kuko umuntu akwiye kwiyereka uwo bateganya kubana uko ari akakwakira cyangwa akabyanga.
Ati “Iyo ubajije abakoze gatanya niba icyo bapfuye hari cyo yari yarabonye mbere, akubwira ko hari akantu yabonye kera arakirengagiza bageze mu rugo kiba ikintu kinini.”
Umuhoza kandi yanenze abantu bajya mu biganiro cyangwa ku karubanda kuvuga bagenzi babo batandukanye, agaragaza ko atari byiza kuko bigira ingaruka mu gihe kizaza.
Yavuze ko hari ukuri ku bibera mu rugo umuntu adakwiye gusohoka ngo avuge. Yagaragaje ko nubwo yatandukanye n’uwo bashakanye ariko bubahana kandi buri wese akora inshingano ze.
Umuhoza aritegura gushyira hanze igitabo cye cya kabiri yise ‘The Comeback: Surviving Divorce & Thriving After’, aho agaragaza ko gatanya ihera mu irambagiza, uko yakirindwa, n’uko umuntu yakomeza ubuzima bukongera kuba bwiza ni yo yaba yarakoze gatanya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!