Ku nteguza y’ubukwe bw’aba hagaragara ko hazabanza umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa 27 Ugushyingo, mu gihe ku wa 4 Ukuboza 2021 bazasezerana imbere y’Imana.
Ku wa 17 Nyakanga 2020, nibwo René Patrick yari yasabye Agasaro ukora kuri KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y’u Rwanda ko yamubera umugore. Uyu na we atazuyaje yahise amubwira ’Yego’.
Agasaro mu kiganiro na IGIHE nyuma yaho, avuga ko ubwo yambikwaga impeta wari umunsi udasanzwe.
Ati “Kiriya gihe mu mutima wanjye hari huzuyemo urukundo, ishimwe ku Mana, nshima Imana byanteye ishema bituma numva mbaye undi muntu rero ndabishimira Imana.”
Yavuze ko yamenyanye na René Patrick ubwo yari amubonye mu materaniro yo kuramya no guhimbaza Imana kuko yari asanzwe ari umufana we.
Ati “Nari nsanzwe ndi umufana we, ntabwo yari azi ko mufana ariko igihe kiravuga, yaje kubimenya. Twakundanye ndi umufana we cyane uretse ko n’ubu nzahora mufana, icya mbere nubaha ni uko azi, anubaha uwo ari kuramya.”
René Patrick ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye ndetse bakunzwe, uyu azwi cyane mu ndirimbo nka "Arankunda", "Ni byiza" n’izindi zinyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!