Uyu muririmbyi witwa Viviane Musabwamana yambitswe impeta kuwa 9 Werurwe 2017 ari nawo munsi yahereweho impamyabumenyi ya kaminuza [mu ishami rya Biomedical Engeneering] yakuye muri IPRC Kigali.

Ubwo uyu mukobwa yari mu birori yishimana n’inshuti ze, umukunzi we w’umuzungu witwa Serge bamaze imyaka ine bakundana yaramutunguye amwambika impeta y’urukundo[fiançailles] anamusaba ko yamwemerera bakazarushinga undi ntiyazuyaza arabyemera.

Ibirori byo kwishimira impamyabumenyi y’uyu muririmbyi no kumwambika impeta byabereye muri Alink Hotel. Inkuru imaze gusakara ko umukobwa uririmba muri Shekinah Worship Team ya Restoration Church i Masoro, ubuyobozi bw’itorero ngo bwarateranye bufata umwanzuro ko agomba guhagarikwa ndetse bimenyeshwa abayobora korali.

IGIHE yahawe amakuru ko uyu muririmbyi yahagaritswe aryozwa ko yemeye kwambikwa impeta n’umusore utarakira agakiza kandi bihabanye n’amategeko ngengamyitwarire yashyizweho n’itorero.

Umwanzuro wo guhagarika uyu mukobwa mu itorero ngo wanatangajwe mu myitozo Shekinah Worship Team yakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017.

Pastor Marcellin Kamanzi, umwe mu bayobozi ba Restoration Church i Masoro mu kiganiro yagiranye na IGIHE yanze kwerura ngo atange ibisobanuro ku mpamvu nyakuri yatumye uyu muririmbyi ahagarikwa gusa mu byo yavuze yibandaga mu gushimangira ko ‘umukirisitu wavuye mu murongo hari uburyo bwo kumukosora bwashyizweho’.

Uyu mukobwa yahagaritswe mu itorero ngo aryozwa kwambikwa impeta n'umusore udakijijwe
Uyu mukobwa yahagaritswe mu itorero ngo aryozwa kwambikwa impeta n'umusore udakijijwe

Yagize ati “Turi itorero rifite umurongo rigenderamo, ndumva ibi mwabibaza umuvugizi w’itorero akabaha ibisobanuro mwifuza […] Igihe hari umukirisitu utabyitwayemo neza hari uburyo tumufashamo agasubira ku murongo kandi ni ibintu bisanzwe. Naho niba ukeneye kumenya ibigenderwaho n’impamvu zituma umukirisitu ahagarikwa wabibaza umuvugizi w’itorero.”

Yabajijwe niba koko uyu mukobwa yarazize kwambikwa impeta n’umusore udakijijwe nk’uko bivugwa yanga gutanga ibisobanuro ahubwo avuga ko ‘ibyo umunyamakuru akwiye kubibaza Apôtre Masasu uyobora itorero’. Ati “Ibyo wabibaza umuvugizi w’itorero kandi Masasu ntabwo ari inaha.”

Iyi mpeta yatumye umukobwa ahagarikwa mu itorero
Iyi mpeta yatumye umukobwa ahagarikwa mu itorero