Uyu mukozi w’Imana avuga ko yiswe Byeri biturutse kuri se warimwise asa n’uhimana na mukuru we wari warise umwana we Primus. Byeri avuga ko amaze guca akenge yashitse guhindura yuma iri zina ariko ngo ‘Imana iramubuza imubwira ko izina ari irikujije umuntu kandi ko rizajya rivaho ubuhamya bufasha benshi’.
Byeri Jeremie umukozi w’Imana utumirwa hirya no hino mu gihugu kubwiriza ubutumwa bwiza, mu minshi ishize yigishije mu materaniro yabereye kuri ADEPR Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aha yahavugiye ubuhamya bw’uburyo yiswe izina rya ‘Byeri’, ngo yifuje kurihinduza ariko ‘Imana imuhumekeramo imubuza kurisagarira’.
Mu kiganiro Byeri Jérémie yagiranye n’ikinyamakuru Iyobokamana yagize ati “Nyuma y’uko nakiriye agakiza nashatse kurihindura nangirwa n’Imana imbwira ko yamenye ko nzabaho mbere y’uko ndyitwa kandi ko ngomba kurireka rikabera abandi’ubuhamya’.
Byeri Jérémie yavuze ko intandaro yo kwitwa iri zina byaturutse ku guhangana k’umubyeyi we ndetse na mukuru wa se kuko bombi bakundaga agasembuye mu buryo bw’ikirenga. Sewabo wa Byeri[mukuru wa se] yabyaye umwana amwita Primus, undi na we abyaye umuhungu ahita amwita Byeri Jérémie.
Jérémie akomeza avuga ko se umubyara akimwita Byeri ngo yabwiraga mukuru we[se wa Primus] ko yamurushije guhitamo izina ryiza rihuriweho n’amoko menshi y’inzoga.
Byeri Jérémie yemeje ko izina yamukurikiranye kuko akiri muto yanywaga inzoga nyinshi hanyuma mu 1990 yakira agakiza ari nabwo yatangiye gushaka inzira yanyuramo ngo ahindure iri zina. Ngo yandikiye Minisiteri y’Ubutabera asaba ko bamuhindurira izina mu gihe byari bitangiye kwemezwa ngo ahabwe irindi Imana imubwira ko yakomezanya iryo yahawe n’ababyeyi.



















TANGA IGITEKEREZO