00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rw’abahanzi bahatanira Groove Awards 2014

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 22 November 2014 saa 10:03
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2014 nibwo hatangajwe ku mugaragaro abahanzi bahatanira ibihembo by’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bizwi nka “Groove Awards Rwanda” muri uyu mwaka wa 2014.
Ni ku nshuro ya kabiri Groove Awards- Rwanda igiye guha ibihembo abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bakoze neza kurusha abandi mu byiciro 14 bitandukanye.
Buri cyiciro muri 14 bihatanirwa harimo abantu batandatu bagomba kuzatorwamo umwe (…)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2014 nibwo hatangajwe ku mugaragaro abahanzi bahatanira ibihembo by’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bizwi nka “Groove Awards Rwanda” muri uyu mwaka wa 2014.

Ni ku nshuro ya kabiri Groove Awards- Rwanda igiye guha ibihembo abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bakoze neza kurusha abandi mu byiciro 14 bitandukanye.

Buri cyiciro muri 14 bihatanirwa harimo abantu batandatu bagomba kuzatorwamo umwe uzatwara igikombe. Muri uyu mwaka wa 2014 nta mafaranga azahabwa uzatwara igikombe gusa umwaka utaha wa 2015 ubuyobozi bwa Groove Awards Rwanda bwijeje abahanzi ko hazatangwa ibihembo bikomeye mu rwego rwo kurushaho kuzamura iterambere rya muzika nyarwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Abazegukana igihembo cy’umuhanzi w’igitsinagabo n’uw’igitsinagore w’umwak, bazahembwa gukorerwa igitaramo ku buntu, kubahuza n’abanyamakuru no kubakorera indirimbo mu majwi n’amashusho. Abo mu bindi byiciro nta gihembo cyatangajwe bazabona gusa ngo birahari nk’uko Pastor Kaiga John ukuriye akanama nkemurampaka aherutse kubitangariza abanyamakuru.

Bamwe mu bahatanira ibihembo bya Groove Awards 2014 bafashe ifoto y'urwibutso

Mbere gato yo gutangaza abahatana mu byiciro bitandukanye, babanje kwibuka umunyamakuru Patrick Kanyamibwa witabye Imana akaba yari umwe mu bakoraga akazi gakomeye mu itegurwa ry’ibi bihembo.

Gutora byahise bitangira bikazasozwa saa sita z’ijoro ryo ku itariki ya 20 Ukuboza nk’uko Pastor Kaiga John yabitangaje. Gutanga ibihembo nyir’izina bizaba tariki ya 21 Ukuboza 2014 muri Serena Hotel i Kigali.

Urutonde rw’abahatanira Groove Awards Rwanda 2014:

1.UMUHANZI W’UMWAKA

Bahati Alphonse
Eddie Mico
Ndabarasa John
Thacien Titus
Patient Bizimana na
Serge Iyamuremye.

2.UMUHANZIKAZI W’UMWAKA

Aline Gahongayire
Gaga Grace
Gaby Kamanzi
Gogo Gloria
Liliane Kabaganza na
Uzamukunda Goreth

3. KORALI Y’UMWAKA

Besalel (ADEPR Nyanza)
IRIBA (ADEPR Taba Butare)
Chorale de Kigali
Jehovah Jireh (CEP ULK)
Maranatha Family Choir
True Promises

4. UMUHANZI UKIZAMUKA W’UMWAKA

Anointed Vessels (Group)
Bahati (Wahoze muri Just Family)
Ezra Joas Niyongabo
Gaga Grace
Isaac Mudakikwa
MD Mugema Dieudonne

5. INDIRIMBO Y’UMWAKA

Amagambo yanjye by Patient Bizimana
Gorogota ya Besalel Choir
Mana urera by True Promises
Mpisha mu mababa by Thacien Titus
Turakwemera by Jehovah Jireh ULK
Yadukoreye ibikomeye by Sauni mu Cyahafi.

6. INDIRIMBO YO KURAMYA Y’UMWAKA

Agahe by Nelson Mucyo
Amagambo yanjye by Patient Bizimana
Gorogotha by Besalel
Ndakwemereye UCC
Uri Imana by Injiri Bora
Uruwera by Murwanashyaka

7. UMUHANZI/ITSINDA MU NJYANA GAKONDO Y’UMWAKA

Asaph Ubumwe
Ivan Ngenzi
Ndabarasa John
Shekinah Dance
Singiza
The Blessings Family

8. INDIRIMBO YA HIP HOP Y’UMWAKA

Humura by Jackson
ID by Patrick Bright ft Gaby Kamanzi
Kutumvira by MD
My King by Blaise Pascal
Ntamupaka by The CHRAP
Uratabawe by Karyango Bright.

9. INDIRIMBO Y’AMASHUSHO Y’UMWAKA

Arampagije by Serge Iyamuremye
Kipenzi by Bigizi Gentil
Mpisha mu mababa by Thacien Titus
Ndiho by Bright Patrick
Network by Musabe
Yego by Roy Olivier

10. PRODUCER MWIZA W’INDIRIMBO Z’AMAJWI

Bill Gates (Gates Music Studio)
Camarade (BNG Records)
Johnson Rukundo
Leopold
Nicolas Mucyo
Samu Ndikumukiza

11. ITSINDA RIBYINA RY’UMWAKA

Asaph Drama Tean
Shekinah Dance
Shinning Stars
The Blessings
The Soldiers na
Zion Del,stars(Zds)

12. IKIGANIRO CY’UMWAKA CYA RADIO YA GIKRISTO

Gospel Time Show- Isango Stas
Himbaza- Inkoramutima
Ten Gospel Show- Radio 10
Top Stories Umucyo Radio
Umuhanzi w’icyumweru- Authentic Radio
Weekend Relax – Sana Radio

13. UMUNYAMAKURU W’UMWAKA WA RADIO

Ayyaba Paulin
Flora Ndutiye
Justin Belis
Nakure Pasiko
Neema Marie Jeanne
Ntirenganya Ange Daniel

14. URUBUGA RWA GIKRISTO RW’UMWAKA

www.agakiza,org
www.ibyishimo.com
www.ubugingo.com
www.umugisha.com

MC Ramjaane Joshua ni we wari uyoboye uyu muhango
Abahanzi Thatien Titus , Gaby na Mecky
Umuhanzi Colombus yaririmbiye abitabiriye ibi birori byabereye muri Serena Hotel

Amafoto: Hubert Rene


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages