Uyu muhanzi yamenyekanye mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza mu Burundi ryitwa One Nation , yateguye igitramo kizabera mu Rwanda yise ‘ Made in Heaven ‘ gifite insanganyamatsiko igira iti ‘ Nzogera kucyo yavuze ‘.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko yasoje imirimo yo gutunganya Album ye nshya yise ‘Urwibutso‘.
Yagize ati “Maze iminsi mu Rwanda nkora ibihangano, navuga ko Imana yampaye irindi hishurirwa kandi rizagera mu mahanga ya kure . Iyi Album nshya maze igihe ntunganya irimo indirimbo zo kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu ukiza abanyamibabaro , Yesu uhindura amateka , Yesu ufite ubushobozi butangaje kandi wakira abamugana bose. Ubutumwa burimo ntibuhabanye na gato n’ubwo abantu bagiye bumva mu bindi bihangano twakoze mu myaka yashize.”
Igitaramo cya Adonis kizaba tariki 26 Ugushyingo 2017 muri Kigali Serena Hotel . Kwinjira ni ibihumbi icumi [10,000 frw ] mu myanya y’icyubahiro , 5000 ku myanya yo hagati , na 3000 ku banyeshuri.
Yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazabasha kwibonera CD za Album ye nshya , ziriho indirimbo nshya yakoreye mu Rwanda. Mu zo yakoze harimo iyitwa ”Urwibuto” , “Ndategereje” , “Ndi amahoro” , “Urukundo ruhebuje ” n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO