Aya makuru IGIHE yayahamirijwe n’umwe mu baririmbyi b’iyi korali wavuze ko uyu muririmbyi yishwe na Covid-19 yari amaze iminsi arwaye, ati “Yari afite intege nke kuko yamufashe anatwite inda y’amezi atandatu, yari amaze iminsi mu bitaro!”
Uwamariya yinjiye muri korali Jehovah Jireh yamenyekaniyemo cyane ubwo yigaga muri Kaminuza ya ULK.
Nyakwigendera yitabye Imana amaze imyaka irindwi arushinze na Gakire Aimable asiganye umwana umwe babyaranye.
Uyu mubyeyi yahitanywe na Covid-19 mu gihe mu Rwanda hatangiye gushyirwaho ingamba zikomeye zo kuyihashya, Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twari twugarijwe tukaba twose twamaze gushyirwa muri Guma mu Rugo guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021.
Kugeza uyu munsi mu Rwanda harabarurwa abarwayi ba Coronavirus 14.716 barimo 74 barembye bakiri kwitabwaho n’abaganga.
Nibura abantu 52.552 bamaze gusanganwa ubwandu bwa Covid-19 mu bipimo 1.762.774 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!