Zawadi wanditse izina mu gucurangira abahanzi bakomeye, yatangiye gukora indirimbo ku giti cye

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 22 Mata 2019 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Zawadi Rureshya umwe mu batangije itsinda rya Gisubizo Ministries akanacurangira abahanzi benshi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye gukora indirimbo ze ahereye ku yo yise ‘Zirayumvira.’

Abamumenye vuba bamuzi mu ndirimbo “Ntuhinduka” ya Adrien Misigaro ariko abamaze igihe bakurikirana umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, izina ry’uyu mugabo si rishya mu matwi yabo.

Ni umwe mu bacuranzi bafite ubuhanga buhambaye mu gucuranga Piano, akaba yarafashaga abahanzi batandukanye bafite amazina aremereye nka Mani Martin akiririmba iz’Imana gusa, Alex Dusabe, Richard Ngendahayo, Tonzi n’abandi benshi.

We yivugira ko ‘nta muhanzi n’umwe wa gospel uzwi ntacurangiye. Nagendaga mbafasha no kubatoza kugorora amajwi’.

Si aba gusa kuko yakoranye n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Epfo barimo na Zaza Mokhethi uheruka gutaramira mu Rwanda mu 2017.

Uretse gucurangira abandi bahanzi, Zawadi ari no mu bantu batangije itsinda ry’abaririmbyi ryitwa Gisubizo Minisitries rimaze kuba ubukombe mu Rwanda no mu karere.

Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Zirayumvira’. Yabwiye IGIHE ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu, ko ‘ibibazo byose wanyuramo, niba ari indwara, byose byumvira Imana.’

Ukurikije igihe Zawadi amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, biratangaje kuba nta ndirimbo ye n’imwe yari yarakoze. Gusa avuga ko umwanya munini yari yaweguriye itsinda rye n’abandi bahanzi bakoranaga.’

Ati “Natinze kuririmba ku giti cyanjye kubera impamvu nyinshi. Nari ndi muri ayo matsinda mbafasha ariko nahimbaga indirimbo nkazitanga muri Gisubizo, ari no muri Afurika y’Epfo nahimbaga indirimbo nkazibaha bakaziririmba kandi numvaga bihagije. Ariko ngeze muri Amerika kandi numva indirimbo zikomeza kumanuka nibwo nafashe umwanzuro wo kudaceceka kuko ntabwo byari bunyoroheye guhimba indirimbo nkayigumana.”

N’ubwo aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zawadi avuga ko hari imishinga ateganyiriza umuziki wo mu Rwanda wo kuramya no guhimbaza Imana ariko azatangaza ubwo azaba agiye kuyishyira mu bikorwa.

Nawe ubwe afite intego yo gukora izindi ndirimbo muri uyu mwaka kandi zinafite amashusho.

Zawadi yasohoye indirimbo ya mbere yise 'Zirayumvira'
Zawadi ni umuhanga mu gucuranga Piano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .