00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahongayire Cynthia agiye kumurika alubumu ye ya mbere y’amashusho

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 24 March 2013 saa 09:33
Yasuwe :

Gahongayire Cynthia agiye kumurika alubumu ye ya mbere y’amashusho yise “Munzu y’Imana”, ibi akazabikora ku cyumweru tariki ya 31/03/2013 bibere kuri ADEPR Kicukiro Shell kuva saa munani z’umugoroba.
Nk’uko Cynthia wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ibuka, Ukwiye gushimwa, Ku nyanja, Nta na rimwe watureka, ... yabidutangarije ngo muri iki gitaramo azaba ari kumwe n’abandi bahanzi barimo Gonzague Abingenzi, Naphtal Hategekimana na Korali Yakini, kandi kwinjira ni ubuntu.
Uyu muhanzi ni (…)

Uyu muhanzi ni umukristokazi wa ADEPR Kicukiro Shell, akaba yaratangiye kuririmba kuva kera akiri umwana, aho yagiye ariririmba mu makorali atandukanye nyuma aza kuririmba ku giti cye.

Umwaka ushize ni bwo yashyize umuzingo w’indirimbo ze z’amajwi hanze ugizwe n’indirimbo 10, akaba yari yawise “Imana ni byose”.

Umva indirimbo ze hano:

http://www.jephou.rw/playlist/810d5c9f4331112c7ba078/cynthia-gahongayire.html#.UU6BDBdrjfI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages