Umuhanzi Guy Badibanga umenyerewe cyane mu nsengero zitandukanye ayobora kuramya no guhimbaza yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise “Praise and Worship Live Concert”, kizaba kuri iki cyumweru tariki 24/03/2013 kuri Christian Life Church (CLA) i Nyarutarama.
Nk’uko twabitangarijwe na Luc Buntu, umwe mubari gutegura iki gitaramo, kizatangira saa kumi n’imwe n’igice (17h30’ / 5.30pm), kwinjira bikaba ari Amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi bitanu (5,000 Frw), maze ugahambwa CD y’umuzingo mushya w’indirimbo wa Guy Badibanga, ukubiye izamenyekanye zikanakundwa nka ‘Shangilieni Bwana’, ‘Ndatuje’, ‘Baba minakuabudu’ na ‘Sinzi icyo gukora’.
Guy Badibanga na we yatubwiye ko iki gitaramo yagiteguye nta kindi akamije kitari ugufasha abantu gufata umwanya uhagije bagashima, bakaramya ndetse bakanahimbaza Imana.
Guy akaba yatubwiyeko ari we muhanzi wenyine uzaba uhari aririmba,ariko ngo hari n’abandi basanzwe bamenyereye uwo mwuka wo kuramya bazamufasha, gusa bo akaba yabagize ibanga kuko ari abo ahishiye abazacyitabira.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizamara amasaha abiri yonyine, kuko ari umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana gusa. Bisobanuye ko abazakererwa bazacikwa byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO