Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2013, hamuritswe igitangazamakuru ’Rwanda Gospel Magazine’ cyandika ku makuru ya gikristo adashingiye ku idini runaka mu yemera Yesu; kizajya kibanda ku bibera mu matorero, ku mikoranire hagati ya Leta n’amatorero no ku ijambo ry’Imana.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’amatorero atandukanye, inzego za Leta, abakirisitu n’abandi, hatangajwe ko Rwanda Gospel Magazine ije mu rwego rwo kunganira amatorero, abahanzi, n’abandi, ariko by’umwihariko ikazajya isakaza amakuru ya Leta areba amatorero.
Abashyitsi batandukanye bari bahari, bagiye bagira ubutumwa bageza ku bitabiriye uwo muhango by’umwihariko n’abanyarwanda muri rusange.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt. Theos Badege, yavuze ko biteguye gukorana n’icyo gitangazamakuru gishya, ati “Nyuma y’ubutumwa bwiza numviye hano, ndasaba ubufatanye ku bagenerwabikorwa. Polisi y’Igihugu ihora iharanira kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose, tunejejwe n’uko Rwanda Gospel Magazine ije kutwunganira mu gutanga ubutumwa bwiza mu banyarwanda.”
Nyuma y’uko Itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda rishyikirijwe igihembo nk’iryahize andi matorero mu itangwa rya Serivisi, Umuyobozi waryo, Pastor Byiringiro Esron, yavuze ko amatorero adakwiriye gutegereza ko azayoborwa na Leta gusa, ahubwo ko akwiriye kwishyira hamwe, akabamo Abanyarwanda bashimwa banafite icyerekezo.
Umuyobozi wa Rwanda Gospel Magazine, Ntigurirwa Pierre Claver, yatangaje ko batazahwema kuba hafi amatorero, by’umwihariko ku bayasengeramo bakabakorera ubuvugizi, ati “ Rwanda Gospel Magazine, izajya yibanda ku bibera mu matorero, ku mikoranire hagati ya Leta n’amatorero, ku ijambo ry’Imana n’ibindi birimo no kuba ijisho ry’abari mu matorero.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere RGB, Usengimana Felicien, yavuze ko ashimishijwe no kubona iki kinyamakuru kirengera Abanyarwanda.
Photo: Kwizera Emmanuel



















TANGA IGITEKEREZO