Umuhanzi w’icyamamare muri muzika ukomoka muri Nigeria Ujah Idibia uzwi cyane nka 2Face Idibia, ararushinga n’umukunzi we Annie Macaulay kuri uyu wa munani Werurwe 2013 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore.
Ibi byatangajwe nyuma yo gushyira ahagaragara impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwabo ku mbuga nkoranyambaga. Mbere y’itariki y’ubukwe hagiye hashyirwa mu majwi amatariki atandukane ubu bukwe buzabera harimo n’iya 14 Gashyantare ku munsi w’abankundana, ariko si ko byagenze.
Hakurikijwe ibyatangajwe mu mpapuro z’ubutumire umuhango wo gusaba urabera muri Nigeria, naho ubukwe nyirizina bubere ku munsi ukuriyeho i Dubai muri “United Emirates”.
Idibia na Annie bafitanye umwana w’imyaka 14 witwa“Isabelle Idibia”.
Aba bombi baherukaga kugaragara mu itangazamakuru ku munsi w’abakundana, ubwo 2Face yambikaga Annie Diamand ihwanye na miliyoni y’ama Naira (amafaranga akoreshwa muri Nigeria) aho bari mu nzu y’urubyiniro y’umukinnyi wa ruhago Jay Jay Okocha yitwa “Club 10” iri i Lagos.
Nk’uko bitangazwa na MyJoyonline .com, ngo Idibia yafashe icyemezo cyo gutereta Annie Macaulay yari azi ko Idibia afite abana yabyaye ku witwa “Pero Adeniyi” na “Sumbo Ajaba”.
Idibia agiye gushyingirwa mu gihe yari yarasabwe n’inshuti ze n’abagize umuryango we kuba yakora ubukwe mu ibanga ku wa kabiri tariki mbere Gicurasi 2013.



















TANGA IGITEKEREZO