00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

”Iyo mba umuhungu nari kurinda ndushinga nta mukobwa ndyamanye na we”–Kim Kardashian

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 20 February 2013 saa 11:00
Yasuwe :

Kim Kardashian, Umunyamiderikazi ukundana n’umuhanzi Kanye West uri mu bakobwa b’ibyamamare bamaze gukundana no gutandukana n’abasore benshi, avuga ko iyo Imana iza kumurema ari umuhungu yari kurinda ashinga urugo nta mukobwa aryamanye na we.
Urubuga tmz rutangaza avuga ko mu kiganiro cyitwa the kardashians, Kim yatangaje ko n’iyo yari kugira umukobwa aryamana na we yari kuryamana n’umukobwa uteye nka we.
Uyu munyamidelikazi yakundanye bwa mbere n’umusore afite imyaka 14, uwo musore (…)

Kim Kardashian, Umunyamiderikazi ukundana n’umuhanzi Kanye West uri mu bakobwa b’ibyamamare bamaze gukundana no gutandukana n’abasore benshi, avuga ko iyo Imana iza kumurema ari umuhungu yari kurinda ashinga urugo nta mukobwa aryamanye na we.

Urubuga tmz rutangaza avuga ko mu kiganiro cyitwa the kardashians, Kim yatangaje ko n’iyo yari kugira umukobwa aryamana na we yari kuryamana n’umukobwa uteye nka we.

Uyu munyamidelikazi yakundanye bwa mbere n’umusore afite imyaka 14, uwo musore akaba yaritwaga Tito Joe Jackson. Ku myaka 19 yaje kurushingana n’umu producer witwa Damon Thomas bamaze gutandukana, ahita akomezanya na Ray-j baje no gukinana filimi y’urukozasoni.
Iyi filimi yatumye uyu Kardashian aba ikirangirire ku isi yose.

Amaze gutandukana na Ray-j yakundanye n’umusore witwa Reggie Bush na we batatindanye, dore ko ubwo bakundanaga yanyuzagamo akamuca inyuma kuri Kanye West na Christiano Ronaldo uzwi cyane mu mupira w’amaguru.

Uyu musore abonye ko atazabishobora baratandukanye, Kim Kardashian aba akomezanyije n’undi musore ukina basketball mu ikipe ya Brooklyn nets witwa Kris Humphries we baza no gukorana ubukwe ariko nyuma y’iminsi 72 baratandukana.

Nyuma yo kugira inshuti nyinshi ubu ari kumwe na Kanye West

Kim Kardashian ubu ari kumwe na Kanye West, ndetse akaba amutwitiye umwana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages