00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koffi Olomide yakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi 3

Yanditswe na

Hitimana Mathias

Kuya 17 August 2012 saa 04:45
Yasuwe :

Nyuma y’aho Koffi Olomide, umuhanzi uzwi mu njyana ya Lumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atawe muri yombi ku itariki 15 Kanama ashinjwa gukubita no gukomeretsa umutunganyiriza indirimbo (producer), Urukiko rwamukatiye igifungocy’amezi atatu gisubitse.
Urukiko rwamukatiye icyo gifungo nk’uko starafrica.com ibigaragaza , ahamwe no kuba yarasagariye Diego Lubaki , mu gitondo cyo kuwa Gatatu akamukomeretsa , ndetse akanangiza Hotel Venus barimo, nk’uko Umushinjacyaha mukuru (…)

Nyuma y’aho Koffi Olomide, umuhanzi uzwi mu njyana ya Lumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atawe muri yombi ku itariki 15 Kanama ashinjwa gukubita no gukomeretsa umutunganyiriza indirimbo (producer), Urukiko rwamukatiye igifungocy’amezi atatu gisubitse.

Urukiko rwamukatiye icyo gifungo nk’uko starafrica.com ibigaragaza , ahamwe no kuba yarasagariye Diego Lubaki , mu gitondo cyo kuwa Gatatu akamukomeretsa , ndetse akanangiza Hotel Venus barimo, nk’uko Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Flory Kabange yatabitangaje.

Koffi Olomide yashoboraga guhabwa igifungo cy’amezi atandatu, ariko bamukatiye amazi atatu y’igifungo gisubitse, bivuze ko atazajya muri gereza, yakwitwara neza muri aya mezi atatu, agakurirwaho igihano.
KOffi yasagariye umutunganyiriza indirimbo ngo amuziza ibihumbi byinshi by’amadolari yamwishyuye ngo amukorere amashusho
y’indirimbo, ariko ikaba itarasohotse.

Koffi yateje umutekano muke muri Hoteli, abashinzwe umutekano barahurura bamuta muri yombi.

Koffi yitabye urukiko kuwa16 Kanama, agashya kaje kubamo, uwakubiswe yashatse ko urubanza rwahagarara n’ubwo yareze, ariko umucamanza amutera utwatsi , urubanza rurakomeza.
Uwunganiraga Lubaki, nk’uko Star Africa ibivuga, yashakaga ko urubanza ruhagarara bigakemuka mu mahoro hagati ye na Koffi yise mukuru we w’igihange.

Koffi yahamwe n’icyaha cyo guhohotera umutunganyiriza indirimbo, ariko hiyongeraho n’icyo kwangiza.
Muri Gashyantare 2011, nabwo Koffi yagagaraye mu butabera bw’ u Bufaransa ashinjwa gufata ku ngufu abakobwa bagize itsinda rye ryitwa “Quartier Latin”, ibikorwa bya kinyamaswa n’ubucuruzi bw’abantu .

Uyu muhanzi avugwaho kuba umunyamakosa, Star Africa ivuga ko agakingirwa ikibaba na perezida wa Congo, Joseph Kabila kuko yagize akamaro mu kwiyamamaza kwe akoresheje inzira y’ubuhanzi bwe. Muri 2011 Perezida kabila ngo yanamuhaye ibihembo bitandukanye amushimira ubuhanzi bwe.

Koffi Olomide nk’izina ry’Ubuhanzi, amazina ye nyakuri ni Antoine Christophe Agbepa Mumba, ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bamaze igihe kinini muri uyu mwuga muri Afurika.
Yatangiriye umuziki mu itsinda rya Papa Wemba ryitwa “Viva la Musica” mu myaka ya za 70, aza gushinga itsinda rye ryitwa “Quartier Latin” mu mwaka w’i 1986.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages