Urubuga Toptenz.net rwashyize ahagara urutunde rw’abagore rw’ibyamamare bakurura abagabo kurusha abandi ku isi, ariko hatarimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’uko bo babyize ko ari mpuzamahanga kandi ku Banyamerika ikintu mpuzamahanga biba bisobanuye ko Amerika itarimo.
10. Leryn Franco
Ku mwanya wa cumi hari uwitwa Leryn Franco ukomoka mu gihugu cya Paraguay. Yamenyekanye ndetse anakundwa cyane ubwo yitabiraga imikino ya Olympique yo muri 2008.
9. Marian Rivera
Marian Rivera akomoka mu gihugu cya Espagne,ni icyamamare muri sinema yakinnye muri filime yamenyakanye cyane yitwa My Best Friend’s Girlfriend.
8. Laetitia Casta
Laetitia Casta ni umufaransakazi, ubwiza bwe bwavumbuwe na Gafotozi umwe w’umufaransa batatangaje izina. Ni umugore w’icyamare muri Sinema mu Butaliyani. Yagaragaye yamamaza ibintu bitandukanye birimo imyenda kuko yari yarasinyanye amasezerano n’iduka ryitwa GUESS Clothing mu 1993.
7. Shakira
Icyamamare muri muzika Shakira Isabel Mebarak Ripoll, umenyerewe ku izina nka Shakira niwe uza ku mwanya wa karindwi mu gukurura abagabo, akomoka mu gihugu cya Colombia ni umuririmbyi, umubyinnyi, umwanditsi w’indirimbo, yerekana imideri.
6. Cheryl Cole
Ni umuririmbyikazi w’umwongereza uririmba mu njyana ya Rn’B ndetse na pop.
5. Katrina Kaif
Ni ikimanyi, se ni umuhinde nyina akaba umwongereza. Ni icyamamare muri sinema yakinnye muri filime yitwa New York.
4. Irina Shayk
Shayk ni umurusiyakazi wamenyekanye mu byo kwerekana imideri.
3. Miranda Kerr
Uyu akomoka mu mujyi wa Sydney ho muri Australia, azwi cyane ku kwerekana imideri yabitangiye ku myaka 13.
2. Lara Stone
Lara afite ubwenegihugu bw’u Budage yavukiye mu Buholando mu mujyi wa Geldrop. Nawe azwi cyane nk’umuntu werekana imideri mu gihugu cy’u Budage.
1. Rosie Huntington-Whiteley
Uyu niwe uza ku mwanya wa mbere mu gukurura abagabo. Ni Umwongerezakazi, nawe akaba azwi nk’umuntu werekana imideri. Yatangiye umwuga we wo kerekana imideri ku myaka 16.
Ikigaragara ni uko abagore bakurura abagabo ku isi akenshi bava mu bakora akazi ko kwerekana imideri. Ni ukuvuga ko bitewe no kwiyerekana cyane kandi baberwa n’imyenda itandukanye ndetse n’ikimero baba bafite bituma abenshi babitaho cyane.



















TANGA IGITEKEREZO