00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaraso yashotse hagati y’amaguru ya Christina Aguilera ubwo yaririmbaga

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 31 January 2012 saa 03:27
Yasuwe :

Mu muhango wo gushyingura umuhanzi Etta James, wabereye i Gardena ho muri California, kuri uyu wa 30 Mutarama, umuririmbyi Christina Aguilera yatembyeho amaraso hagati y’amaguru ye, ubwo yatangiraga kuririmba.
Uyu muririmbyi, yakomeje kugaragara akorakora hagati no ku mpande z’amaguru ye asa nk’uwihanagura ibintu bisa nk’ibimubangamiye mbere yo kuririmba. Mu magambo yuje agahinda, yavuze agaruka ku buryo urupfu rw’umuhanzi Etta James rwamuteye ikiniga cyinshi.
Byaje guhuhurwa n’uko (…)

Byaje guhuhurwa n’uko atangiye kuririmba agahanika ijwi amaraso yatembye hagati y’amaguru ye. Yaje kwiyumanganya ari nako asa n’ugerageza kuyihanagura ubwo yari ari kuririmba.

Uyu muririmbyi, w’imyaka 31 y’amavuko, umwaka ushize nabwo yibagiriwe imbere y’imbaga y’abantu amwe mu magambo agize y’indirimbo yubahiriza igihugu ya Amerika ubwo yaririmbaga mu marushanwa ya SuperBowl.

Ushaka kureba mu mashusho uko byari bimeze urakanda aha.

Dore uko byari bimeze mu mafoto (Dailymail)

Aranguruye ijwi cyane nibwo amaraso yatangiye gutemba
Mu kuririmba ahanika ijwi nibwo amaraso yatangiye gutemba hagati y'amaguru
Uko yunamaga arushaho kuririmbana ingufu niko n'amaraso yarushagaho kuba menshi
Dore uko amaraso yashokorokaga hagati y'amaguru
Stevie Wonder, umwe mu bahanzi b'ibihangange ku isi nawe yari ahari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages