Mu muhango wo gushyingura umuhanzi Etta James, wabereye i Gardena ho muri California, kuri uyu wa 30 Mutarama, umuririmbyi Christina Aguilera yatembyeho amaraso hagati y’amaguru ye, ubwo yatangiraga kuririmba.
Uyu muririmbyi, yakomeje kugaragara akorakora hagati no ku mpande z’amaguru ye asa nk’uwihanagura ibintu bisa nk’ibimubangamiye mbere yo kuririmba. Mu magambo yuje agahinda, yavuze agaruka ku buryo urupfu rw’umuhanzi Etta James rwamuteye ikiniga cyinshi.
Byaje guhuhurwa n’uko atangiye kuririmba agahanika ijwi amaraso yatembye hagati y’amaguru ye. Yaje kwiyumanganya ari nako asa n’ugerageza kuyihanagura ubwo yari ari kuririmba.
Uyu muririmbyi, w’imyaka 31 y’amavuko, umwaka ushize nabwo yibagiriwe imbere y’imbaga y’abantu amwe mu magambo agize y’indirimbo yubahiriza igihugu ya Amerika ubwo yaririmbaga mu marushanwa ya SuperBowl.
Ushaka kureba mu mashusho uko byari bimeze urakanda aha.
Dore uko byari bimeze mu mafoto (Dailymail)


















TANGA IGITEKEREZO