Curtis Jackoson uzwi ku zina rya 50 Cent yiyemeje gukoresha imihango yose y’ishyingura ry’umwana w’umukobwa witwa D’aja Robinson w’imyaka 14 uherutse kwicwa.
Uyu D’aja Robinson yishwe arashwe ari muri bisi mu gace kitwa Queeens aho yari avuye mu gitaramo kiswe Party Sweet 16.
Umuraperi 50 Cent, uherutse guha amafaranga umuryango w’uyu mwana uherutse kuraswa, yemeye kandi kuzitangira buri kintu cyose kizakenerwa mu mihango yo kumushyingura.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook 50 Cent yagize ati “Abantu benshi bakunze kumpa ishusho mbi muri rubanda ariko njye ndi umunyakuri kandi si nibagirwa aho naturutse. Uyu mwana w’umukobwa yari mwiza kandi w’umwere ndetse nti yari akwiriye urupfu nka ruriya R.I.P D’aja Robinson.”
Urubuga rwa New Time Post ruvuga ko uyu mwana yarashwa atariwe wari wagambiriwe kwicwa.



















TANGA IGITEKEREZO