00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyinnyi ba Koffi Olomide bafashwe bugwate muri hoteli i Burundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 July 2017 saa 09:04
Yasuwe :

Koffi Olomide yongeye kuvugwa mu nkuru zihindanya isura ye, ababyinnyi n’abacuranzi be bafashwe bugwate muri hoteli bari bacumbitsemo kubera ubwishyu bw’amafaranga y’icumbi n’ibyo bariye mu gihe bamaze i Burundi.

Uyu muririmbyi ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari amaze iminsi igera ku icumi mu Burundi, yagezeyo ku itariki ya 28 Kamena 2017 nyuma akorerayo ibitaramo bitatu bikomeye.

Mu bitaramo Koffi yakoreyeyo harimo icyabereye ahitwa Zion Beach mu gace ka Kabondo n’ikindi yakoze kuwa 1 Nyakanga 2017 ahitwa EFI Nyakabiga, ikinyamakuru Akeza Net cyatangaje ko muri iki gitaramo abafana bishimiye ku rwego rukomeye umuhanzi Koffi Olomide gusa yaje gutungurana ahohotera umwe mu bakobwa bamubyinira mu maso y’abafana be.

Koffi Olomide yongeye kugarukwaho mu nkuru zimugaragaza nabi ubwo byatangazwaga ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2017 ababyinnyi n’abacuranzi be barenga icumi bafashwe bugwate muri hoteli Sun Safari nyuma y’uko uwabatumiye yananiwe kwishyura ibyo bariye n’amafaranga y’icumbi bari bamazemo iminsi icumi.

Mu binyamakuru bikorera i Burundi no ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amakuru avuga ko ibitaramo Koffi Olomide yagiye gukorera muri iki gihugu ngo yari yabitumiwemo bigizwemo uruhare n’umunyamakuru Osman Ndayishimiye alias Shabani ari na we wanyereje amafaranga yagombaga kwishyura ibyo aba babyinnyi bakoresheje.

Uyu Shabani amaze kumenya ko ibibazo byakomeye ngo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga yatorotse ava i Bujumbura ashaka guhungira mu Rwanda gusa ngo yafashwe ageze mu Kirundo.

Koffi Olomide yavuye i Burundi gusa ababyinnyi be banze kubarekura mu gihe hatarishyurwa ibyo bariye

Koffi Olomide yageze i Kinshasa mu gihe ababyinnyi be n’abacuranzi bakiri i Bujumbura gusa hari amakuru avuga ko baza kurekurwa uyu munsi bagasubira iwabo.

Ababyinnyi ba Koffi Olomide bafashwe bugwate muri hoteli i Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages