The Telegraph itangaza ko ibisasu byaturikijwe ahagana saa yine n’iminota 30[10.30am] ubwo abafana ibihumbi bari batangiye kwisuganya ngo basohoke mu gitaramo Ariana Grande yakoreye ahitwa Manchester Arena mu Mujyi wa Manchester mu Bwongereza.
Ibi bisasu byaturikijwe byahitanye abafana 22 binakomeretsa abarenga 50 gusa ngo hari n’abandi batabarika bagize ihungabana. Mu kiganiro n’abanyamakuru ahagana saa cyenda zo mu rukerera, Polisi yemeje ko iki gitero ari icy’iterabwoba nubwo batarabona ibimenyetso byuzuye ku cyabaye intandaro y’ubu bwicanyi.
Umuririmbyi Ariana Grande w’imyaka 23 yanditse kuri Twitter nyuma y’isaha ubu bwicanyi bubereye mu gitaramo cye agaragaza ko yakozweho n’iki gitero nubwo kitamukomerekeje ku mubiri ariko ngo ku mutima yangiritse.
Yagize ati “Mbivanye ku mutima, ndiseguye. Nta magambo mfite.” Umujyanama we witwa Scooter Braun yongeyeho ati “Twunamiye abana.”

Ariana Grande yahise ahagarika urugendo rw’ibitaramo yise ‘The Dangerous Woman Tour’ yagombaga gukorera mu bihugu bitandukanye mu mwaka wa 2017.
Ababonye ubu bwicanyi uko bwagenze bavuze ko abiyahuzi bateze ibi bisasu ngo bari bagambiriye kwica umubare munini w’abana kuko aho byaturikiye ni ku muryango usohokera abiganjemo ingimbi, abangavu n’abana bagitangira guca akenge.
Iki gitero nicyitwa icy’ubwiyahuzi kiraba icya kabiri gikomeye cyibasiye u Bwongereza nyuma y’ikindi cyabaye kuwa 7 Nyakanga 2005, icyo gihe cyagabwe n’abiyahuzi mu Mujyi wa London rwagati gihitana abarenga 52.






















Ibitekerezo 0