00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana ba Justin Bieber bo muri Norvege bemeye guhinduka Abayisilamu

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 23 April 2013 saa 09:08
Yasuwe :

Mu irushanwa ryateguwe na Televisiyo yo mu gihugu cya Norvege, abafana ba Justin Bieber bo muri icyo gihugu bemeye guhinduka Abayisilamu kugirango babone uko bazitabira igitaramo uyu muhanzi azahakorera mu minsi iri imbere.
Amakuru dukesha 7sur7 aravuga ko mu kiganiro cyanyuze kuri Televisiyo yitwa ’Norvégienne Norge’ imwe mu mateleviziyo akomeye muri Norvege, bakoresheje irushanwa ryo gusaba abafana ba Justin Bieber bumva babishoboye banabishaka kwemera guhindura idini bagahabwa amatike (…)

Mu irushanwa ryateguwe na Televisiyo yo mu gihugu cya Norvege, abafana ba Justin Bieber bo muri icyo gihugu bemeye guhinduka Abayisilamu kugirango babone uko bazitabira igitaramo uyu muhanzi azahakorera mu minsi iri imbere.

Amakuru dukesha 7sur7 aravuga ko mu kiganiro cyanyuze kuri Televisiyo yitwa ’Norvégienne Norge’ imwe mu mateleviziyo akomeye muri Norvege, bakoresheje irushanwa ryo gusaba abafana ba Justin Bieber bumva babishoboye banabishaka kwemera guhindura idini bagahabwa amatike yo kuzitabira igitaramo azakorera muri iki gihugu.

Umunyamakuru wari uyoboye icyo kiganiro witwa ’Katrine Hegna Hærland’ akivuga igisabwa ngo umuntu ahabwe itike yo kwinjira muri iki gitaramo, imbaga y’abana b’abakobwa bahise bemera guhindura idini, binjira muri Isilamu kubera urukundo bakunda uyu muhanzi.

Bamwe mu bayozobozi b’amadini ya gikristo atandukanye harimo umuyobozi w’Abangilikani muri iki gihugu na Halyor Northug, Umushumba w’itorero ry’Abapoloso, ntabwo bishimiye iri rushanwa ryakoreshejwe bahindura urubyiruko Abayisilamu, babyamaganye babyita igikorwa cyo gushakisha abayoboke ku ngufu.

Justin Beiber afite abafana benshi, cyane cyane ab'igitsina gore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages