00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo babiri bararwanira umwana Eddy Kenzo aherutse kwibaruka

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 30 December 2014 saa 02:33
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike Eddy Kenzo atangaje ko yishimiye umwana umukunzi we Rema yibarutse havutse impaka ndende hagati y’abandi bagabo babiri bavuga ko ari bo bateye inda uyu mugore ndetse bemeza ko nta wundi muntu ufite uburenganzira kuri uyu mwana.
Nk’uko Bigeye yabitangaje, umuhanzi witwa Mathias Walukaga n’umucuruzi ukomeye muri Uganda witwa Jamil na bo baravuga ko umwana ari uwabo ndetse ko bari bafitanye umubano wihariye na Rema Namakula wibarutse mu minsi mike ishize.
Kugeza ubu (…)

Kugeza ubu biracyari ihurizo kuko bitumvikana neza uburyo uyu mugore yatewe inda n’abagabo batatu dore ko haba Eddy Kenzo, Walukaga n’uyu muherwe bose bavuga ko ari ba se w’umwana. Nubwo aba bagabo bakomeje guhangana barwanira uyu mwana, ntacyo Rema arabivugaho ngo hamenyekane se w’umwana nyawe.

Rema akimara kwibaruka, Eddy Kenzo ni we wafashe iya mbere yerekana ibyishimo atewe n’uwo mwana abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko ari umugisha yongeye kunguka mu buzima bwe.

Ku itariki ya 26 Ukuboza 2014 nibwo Rema yagiye kwibarukira ku bitaro bya Paragon muri Bugolobi i Kampala.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages