00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo bakomeje gutanga imitungo bifuza kuryamana na Desire wifotoje yambaye ubusa

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 18 December 2014 saa 09:07
Yasuwe :

Nyuma y’uruhererekane rw’amafoto y’ubwambure bw’umuhanzi Desire Luzinda, yibasiwe n’abagabo n’insoresore zimusaba ko yabereka ubwambure bwe imbona nkubone bakamuha amafaranga yose yifuza.
Nk’uko Bigeye yabitangaje, mu gitaramo Desire yakoreye mu gace ka Kabalagala mu minsi mike ishize, umwe mu bafana be yamusanze ku rubyiniro arapfukama amusaba ko yamuha miliyoni y’amashilingi ya Uganda akemera ko baryamana.
Uyu musore witwa Jimmy yasabye Desire Luzinda ko yamwerera bagakorana imibonano (…)

Nyuma y’uruhererekane rw’amafoto y’ubwambure bw’umuhanzi Desire Luzinda, yibasiwe n’abagabo n’insoresore zimusaba ko yabereka ubwambure bwe imbona nkubone bakamuha amafaranga yose yifuza.

Nk’uko Bigeye yabitangaje, mu gitaramo Desire yakoreye mu gace ka Kabalagala mu minsi mike ishize, umwe mu bafana be yamusanze ku rubyiniro arapfukama amusaba ko yamuha miliyoni y’amashilingi ya Uganda akemera ko baryamana.

Uyu musore witwa Jimmy yasabye Desire Luzinda ko yamwerera bagakorana imibonano mpuzabitsina kubera yakuruwe n’amafoto y’ubwambure bwe yagiye acicikana kuri internet. Jimmy yabwiye uyu mukobwa ko yifuza by’ikirenga ko baryamana nubwo ryaba isegonda rimwe ngo yamuha miliyoni y’amashiringi.

Jimmy ysabye Desire ko baryamana agahita amwishyura miliyoni

Apfukamye imbere ya Desire , uyu musore yagize ati “Desire mbabarira wakire iyi mpano kuko ndagukunda cyane, ndakwifuza igihe gito. Nahoze kuva kera ntegereje uyu mwanya, mbabarira ntunyime amahirwe”.

Mu mvugo yuje igitwenge, Desire yasabye Jimmy ko yahaguruka ndetse amubwira ko ibyo yifuza bidashoboka.

Mu bitaramo asigaye akora abagabo baba bamuhanze amaso

Si ubwa mbere Desire ahuye n’ingorane nk’izi kuva yatangira kwiyereka abafana be. Ubwo biheruka kuba, hari undi mugabo wamusanze ku rubyiniro amusaba ko yamuha iminota 5 gusa bakaryamana akamwishyura miliyoni y’amashilingi. Desire yahise asaba abarinzi be ko bakura uwo mugabo ku rubyiniro.

Polisi ya Uganda yashyizeho abarinzi bihariye mu rwego rwo gucunga umutekano w’uyu muhanzi no kumurinda icyamuhungabanya cyose. Ni nyuma y’uko umusore bakundanaga wanashyize hanze aya mafoto yateye ubwoba uyu mukobwa amubwira ko yamushyiriyeho itsinda ry’abasore bagomba kuzamwica.

Amafoto y’ubwambure bwa Desire yashyizwe hanze na Franklin umusore bakundanaga ukomoka muri Nigeria.

Iperereza ku mafoto ya Desire riracyakomeje gusa icyaha akurikiranyweho kiramutse kimuhamye nk’uko biteganywa n’Itegeko rya Uganda umuntu ukwirakwije amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni ahanishwa byibura ihazabu ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda n’igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi.

Kuba yarifotoje yambaye ubusa ngo nibyo bikurura abagabo bigatuma bifuza kuryamana na we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages