00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi barenga 10 bakomeye muri Afurika bahuriye mu ndirimbo irwanya Ebola

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 November 2014 saa 05:33
Yasuwe :

Nyuma yo kubona ubukana n’ingufu zidasanzwe icyozerezo cya Ebola gifite muri Afurika n’uburyo gikomeje guhitana benshi, abahanzi bakomeye kuri uyu Mugabane bihurije hamwe mu ndirimbo icyamagana.
Aba bahanzi bahuriye muri iyi ndirimbo bise «Africa Stop Ebola» bayiririmbye mu Gifaransa bavangamo n’indimi zikoreshwa mu bihugu cyashinzemo imizi kugira ngo abaturage bumve neza ubutumwa bubagenewe mu rwego rwo kurushaho kucyirinda no kumenya uko babyitwaramo igihe hagize umurwayi ugaragaza (…)

Nyuma yo kubona ubukana n’ingufu zidasanzwe icyozerezo cya Ebola gifite muri Afurika n’uburyo gikomeje guhitana benshi, abahanzi bakomeye kuri uyu Mugabane bihurije hamwe mu ndirimbo icyamagana.

Aba bahanzi bahuriye muri iyi ndirimbo bise «Africa Stop Ebola» bayiririmbye mu Gifaransa bavangamo n’indimi zikoreshwa mu bihugu cyashinzemo imizi kugira ngo abaturage bumve neza ubutumwa bubagenewe mu rwego rwo kurushaho kucyirinda no kumenya uko babyitwaramo igihe hagize umurwayi ugaragaza ibimenyetso mu gace buri wese atuyemo.

Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi basobanurira abaturage inzira iki cyorezo , ibimenyetso bikiranga ku murwayi n’uburyo bakwiye kucyirinda. By’umwihariko aba bahanzi bibukije abaturage bose ba Afurika ko kizira kwegerana n’umurwayi wagaragaje ibimenyetso, kwirinda gusangira na we, kumukoraho, gukorana imibonano mpuzabitsina na we, kwirinda kurya inyama z’abahigi n’ibindi.

Abahanzi bahuriye muri iyi ndirimbo ni Amadou , Mariam, Salif Keita, Didier Awadi, Barbara Kanam, Mory Kanté, Tiken Jah Fakoly, Oumou Sangaré, Kandia Kora, Sia Tolno, Marcus de Banlieuzart na Mokobé.

Indwara ya Ebola imaze guhitana abantu basaga ibihumbi 4 muri uyu mwaka. Iyi ndwara yibasiye cyane ibihugu nka Guinea, Liberia na Sierra Leone.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bzima (OMS) rigaragaza ko iki cyorezo kimaze guhitana ababarirwa hagati ya 4000 na 5000, ndetse hakaba hamaze kugaragara n’abandi basaga ibihumbi 10 basanganwe virusi yacyo.

Loni igaragaza ko iki cyorezo cya Ebola kimaze kwica abashinzwe gukurikira abarwayi ba Ebola mu Burengerazuba bwa Afurika bagera kuri 233.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages