00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi Juliana Kanyomozi na Rose Muhando bitezwe mu Rwanda

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 5 July 2013 saa 08:47
Yasuwe :

Abahanzi Juliana Kanyomozi wo muri Uganda na Rose Muhando ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya bakunzwe muri aka Karere, biteganijwe ko muri uku kwezi bazasura u Rwanda, muri gahunda z’umuziki.
Byari biteganijwe ko Muhando we ahagera kuri uyu wa 3 Nyakanga akazahava kuwa 7 Nyakanga.
Nk’uko bitangazwa n’umushumba mu itorero rya Restoration Church, Jonas Matabaro, ngo Rose Muhando aje mu rwego rwo kwitabira inama ku ivugabutumwa ibera mu Ntara y’Amajyepfo.
Icyamamare mu muziki Juliana (…)

Icyamamare mu muziki Juliana Kanyomozi, ukomoka mu gihugu cy’u Buganda, muri uku kwezi na we ari kwitegura kuza kuririmba mu munsi wo kwishimira ibyagezweho n’abagore b’indashyikirwa bishingiye ku bucuruzi.

Ibi birori azaririmbamo byateguwe na Beautifull People LTD, aho biteganijwe kubera muri Serena Hotel, kuri uyu wa 19 Nyakanga.

Aba bahanzi bombi barazwi cyane mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba. Juliana we azwi cyane nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa ya “Tusker Project Fame”, abera mu gihugu cya Kenya.

Rose Muhando we azwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana zakunzwe cyane mu Rwanda.

Umuhanzi Juliana Kanyomozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages