00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi nyarwanda bazahatanira imyanya itanu y’abahanzi bakomeye mu karere

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 29 July 2014 saa 04:29
Yasuwe :

Sosiyete ya Bongo Satcom Limited yo muri Tanzania igiye gutoranya abahanzi 5 bakomeye mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda. Batanu ba mbere mu karere bazamenyekana mu Kuboza 2014 mu birori bizabera i Dar-es-Salaam.
Nk’uko Allan Kalinga, Umuyobozi wa Bongo Satcom Limited, uba mu Bwongereza yabitangarije ikinyamakuru The Guardian yasobanuye ko buri gihugu muri ibi bitanu bazahatanira imyanya itanu ya mbere, bizitorera abahanzi 5 ba mbere bakomeye mu bihugu byabo (…)

Sosiyete ya Bongo Satcom Limited yo muri Tanzania igiye gutoranya abahanzi 5 bakomeye mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda. Batanu ba mbere mu karere bazamenyekana mu Kuboza 2014 mu birori bizabera i Dar-es-Salaam.

Nk’uko Allan Kalinga, Umuyobozi wa Bongo Satcom Limited, uba mu Bwongereza yabitangarije ikinyamakuru The Guardian yasobanuye ko buri gihugu muri ibi bitanu bazahatanira imyanya itanu ya mbere, bizitorera abahanzi 5 ba mbere bakomeye mu bihugu byabo hanyuma nabo bazahatane na bagenzi babo kugira ngo hamenyekane 5 ba mbere bakomeye mu karere.

Allan Kalinga yavuze ko kumenya aba bahanzi 5 bakomeye muri buri gihugu hazakoreshwa amatora anyuze kuri telefone hoherezwa ubutumwa bugufi(SMS) abazaza mu myanya ya mbere bajye guhatana n’ibindi bihugu.

Aba bahanzi 25 bazaba batoranyijwe muri ibi bihugu bitanu bazahatana hagati yabo hanyuma mu birori bizaba mu Kuboza 2014 hatoranywe batanu ba mbere bakomeye mu karere.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete iri gutegura aya marushanwa ntibwatangaje igihembo gikuru abahanzi ba mbere bazahabwa gusa uzatoranywa mu gihugu cye azabona amahirwe yo kwamamazwa ku mateleviziyo akomeye muri ibi bihugu byose.

Ni abahe bahanzi nyarwanda 5 bakomeye kurusha abandi ubona ko bakwiye kuzahatana mu karere?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages