00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakene muri Nigeria bijunditse P Square , Wizkid na Davido

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 5 May 2014 saa 02:20
Yasuwe :

Abakene bo muri Nigeria by’umwihariko abakunzi ba muzika ntibavuga rumwe n’abahanzi bo muri P Square, Wizkid na Davido basigaye bashyira amafoto yabo ku mbuga za twitter na instagram bagaragaza ko bamaze kubona ubukire . Nk’uko ikinyamakuru Nigeria Filmz cyabitangaje, muri iki gihe, abahanzi bagize itsinda rya P Square kubera uburyo basigaye berekana ko bamaze kubona amafaranga menshi kugeza ubwo bafata ayo batunze bakayifotozanya , benshi mu bafana babo birabababaza cyane kuko ngo babifata (…)

Abakene bo muri Nigeria by’umwihariko abakunzi ba muzika ntibavuga rumwe n’abahanzi bo muri P Square, Wizkid na Davido basigaye bashyira amafoto yabo ku mbuga za twitter na instagram bagaragaza ko bamaze kubona ubukire .

Iyi foto kimwe n'andi abasore bo muri P Square bakunda gushyira ku mbuga za internet hari abantu ababaza kubera ubukene .

Nk’uko ikinyamakuru Nigeria Filmz cyabitangaje, muri iki gihe, abahanzi bagize itsinda rya P Square kubera uburyo basigaye berekana ko bamaze kubona amafaranga menshi kugeza ubwo bafata ayo batunze bakayifotozanya , benshi mu bafana babo birabababaza cyane kuko ngo babifata nko kwihenura cyangwa gushinyagurira abatishoboye .

Ibi bivuzwe nyuma y’uko mu minsi mike ishize Peter wo muri P square yifotoje afite isanduku yuzuye amadorali yarangiza agashyira iyo foto ku rubuga rwa instagram yereka isi yose ko amaze kwigwizaho imitungo .

P Square bakunda gushyira amafoto ku mbuga za internet berekana ko bamaze kugubwa neza .

Iki kibazo cyavuzweho cyane nyuma y’uko abandi bahanzi barimo Iyanya, 2Face, Flavour n’abandi bamaze iminsi batambutsa ubutumwa kuri televiziyo zitandukanye , mu binyamakuru byandika no ku mbuga mpuzabantu basaba abarwanyi ba Boko Haram kurekura abakobwa basaga 230 bashimutswa mu minsi ishize .

P Square, Wizkid na Davido bo aho gufatanya na bagenzi babo kwamagana ibikorwa bibi nk’ibi bya Boko Haram cyangwa ngo babe bakwifatanya n’abababaye bo birirwa bifotoreza mu mafaranga cyangwa imbere y’ibiryo bagashyira amafoto ku mbuga za internet ari nacyo kibabaza benshi mu banya-Nigeria .

Wizkid na we amaze iminsi yifotozanya amafaranga bikababaza benshi .

Davido kimwe na Wizkid, nabo baravugwaho uyu muco benshi mu bafana babo bita uw’ubwirasi dore ko kwifotoreza mu mafaranga barangiza bakerekana ko ikiraro cy’ubukene bagisimbutse burundu ngo biragayitse cyane kuko bibabaza abatishoboye , haba abo muri Nigeria no mu bindi bihugu bifite abantu bishwe n’inzara .

Wizkid yubatse akomeye mu muziki wa Nigeria, amaze kwitabira amarushanwa ya BET , MOBO Awards, Channel O Music Video Award, Nigeria Entertainment Awards, Ghana Music Award , Dynamix All Youth Awards, Future Award , MTV Europe Music Awards, World Music Awards n’ibindi bitandukanye .

Mu mwaka ushize, uyu musore Forbes yamushyize ku mwanya wa gatanu mu bahanzi bo muri Afurika bafite amafaranga menshi . Muri Gashyantare 2014 , Wizkid yaciye agahigo k’umuhanzi rukumbi muri Nigeria wujuje abantu 1,000,000 ku rubuga rwa twitter .

Ababyeyi ba Wizkid nabo kandi, ngo ni bamwe mu baherwe bo muri Nigeria ndetse uyu muhanzi na we abishimira Imana .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages