{Abakirisitu basengera mu itorero rya Light The World rihagarariwe na Pasiteri Bugembe ntibiyumvisha uburyo yakiriye ituro ry’umupfumukazi Mama Fina kandi azi neza ko amafaranga ayakura mu migenzo itari iya gikirisitu.}

Nk’uko Big Eye yabitangaje, benshi mu bakirisitu bari kugaya Pasiteri Bugembe Wilson kubera ko yakiriye ituro rya Mama Fina ringana na miliyoni ebyiri z’amashilingi mu giterane aherutse guhurizamo ibyamamare bitandukanye muri Uganda.

Aba bakirisitu bavuga ko kuba ari umupfumu kandi azwiho kugira imyemerere ifite aho ihuriye n’imyuka mibi ya shitani atagakwiriye kugira icyo atanga mu rusengero ngo cyakirwe.

Ituro ry'umupfumukazi ntirivugwaho rumwe
Ituro ry'umupfumukazi ntirivugwaho rumwe

Ngo batunguwe cyane no kubona Pasiteri wabo yakira ituro rya Mama Fina ndetse ubona aryishimiye nta nkomanga.

Ituro Slyvia Namutebi benshi bazi ku izina rya Mama Fina yatanze ryakomeje kugarukwaho cyane n’abakirisitu bari bitabiriye igiterane cyateguwe na Pasiteri Wilson Bugembe cyabereye mu rusengero rwe rwa Light the world ruherereye Nansana.

Uretse Mama Fina, iki giterane cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo n’uwahoze ari meya wa Kampala Al Hajji Nasser Ntegge Ssebagala , abahanzi batandukanye nka Juliana Kanyomozi, Bebe Cool,Chameleone n’umugore we Daniella, Mun G, Desire Luzinda wifotoje yambaye ubusa, GNL Zamba n’abandi batandukanye.