Mowzey Radio ubusanzwe witwa Moses Nakintije Ssekibogo yashizemo umwuka kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo azize ingaruka yatewe n’inkoni yari aherutse gukubitirwa mu kabari.
Radio yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe. Yakubiswe n’umusore ucunga umutekano muri ako kabari aviramo imbere ku buryo byamuhungabanyije ahita ajya muri ’coma’ by’akanya gato nyuma aranabagwa.
Mowzey Radio yari aherutse kuzuza imyaka 34, inshuti ze n’abamukundaga bamukoreye ibirori we ari mu bitaro bya Case Hospital aho amaze ibyumweru bibiri.
Ubu umurambo wa Radio washyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago Hospital naho inshuti, abavandimwe ndetse n’abakundaga umuziki we bakaba bari gukorera ikiriyo mu rugo rwe rwa Never Land ruri mu gace ka Makindye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018, umurambo wa Radio wazanwe mu rugo ahari kubera ikiriyo inshuti n’abafana baramwunamira ndetse haba igitaramo cyo guhamya ko ‘agiye yari uw’agaciro mu muziki wa Uganda’.
Abahanzi bakomeye hafi ya bose muri Uganda bitabiriye ikiriyo ndetse abo yaririmbanye na bo mu myaka irenga icumi ishize bamutanzeho ubuhamya bibanda cyane ‘ku buhanga bwe n’umutima udasanzwe wamurangaga’ nubwo benshi bamufataga nk’umusore ukunda imirwano.
Mu kiganiro na The New Vision, Jane Kasubo nyina wa Radio yavuze ko umuhungu we “yari aciye bugufi nubwo benshi bamufataga nk’igisare”. Yagize ati “Umwana wanjye yampaye byose bishoboka. Iteka yarampaga nubwo twaba duke. Mowzey Radio iteka yitaga kuri bashiki be.”
Yongeyeho ati “Nubwo abenshi bamufataga nk’umugabo w’umunyakavuyo, njye nari muzi nk’umuntu wiyoroshya, uciye bugufi kandi ufite impano itangaje. Umuhungu wanjye yishyuriye bashiki be amashuri ndetse umutoya yamwiseho kuva agitangira kugeza ejobundi arangije kaminuza.”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2018 kuri Paruwasi ya Rubaga harabera amasengesho yo gusabira umuririmbyi Radio hanyuma azashyingurwe kuwa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare ahitwa Kagga muri Nakawuka muri district ya Wakiso.



















TANGA IGITEKEREZO