Igitaramo Chris Brown yakoreye mu Mujyi wa San Jose muri California cyasojwe n’amarira no gukuka umutima ku bafana bacyitabiriye kubera urufaya rw’amasasu barashweho.
Nk’uko TMZ ibitangaza, iki gitaramo cya Chris Brown yari yagikoreye muri kamwe mu tubyiniro dukomeye mu Mujyi wa San Jose mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2015. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe mu buryo bukomeye cyane gusa cyasojwe imburagihe kubera abagizi ba nabi barashe mu bafana.
Iki kinyamakuru kivuga ko ubwo aba bagizi ba nabi barasaga mu bafana, Chris Brown yaririmbaga imwe mu ndirimbo ze zikunzwe yitwa ‘Loyal’. Isasu rya mbere rikivuga, Chris Brown yahise ava ku rubyiniro yirukanka ndetse na buri mufana akiza amagara ye agerageza kwihisha ahantu hose hashoboka.
Abantu batanu ni bo bakomerekejwe n’aya masasu, bane muri bo bahita bajyanwa mu maboko y’abaganga mu buryo bwihuse, gusa uwa gatanu yaje kuboneka nyuma abafana bamaze kuva muri iyi nyubako kuko yari yaryamye munsi y’intebe ahatarabonwaga na buri wese.
Hari amakuru ataremezwa neza avuga ko aba bantu barashe muri aka kabyiniro bari bagambiriye kwivugana Chris Brown gusa we ntiyakomeretse. Abari hafi y’uyu muhanzi , bemeza ko yagize ikibazo cyo kugira ubwoba bukabije nyuma y’aya masasu.
Abarashe mu bafana ntiramenyekana gusa Polisi yafashe agatsiko ka bamwe mu bari muri iki gitaramo ngo bakorweho iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO