Victoria’s Secret ni uruganda rw’Abanyamerika rukomeye mu gukora ibikoresho nkenerwa ku bagore nk’imibavu, amavuta yongera ubwiza n’imideli yiganjemo iyegereye cyane umubiri, iya siporo n’iyambarirwa imbere y’indi myenda.
Abanyamideli babiri bari ku rutonde rwa bake bamamariza uru ruganda, bifotoje mu buryo bumwe n’ubwakoreshejwe na Oda Paccy muri Nzeri umwaka ushize bigateza impagarara nubwo bitazwi neza niba iyo myifotoreze barayiganye ku y’uwo muhanzi wavugishije benshi mu Rwanda.
Ibi byakozwe na Jasmine Tookes, umunyamideli w’imyaka 26 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na mugenzi we ufite inkomoko muri Danemark witwa Josephine Skriver w’imyaka 24 y’amavuko.
Amafoto y’aba bakobwa yasohotse mu binyamakuru bitandukanye birimo TMZ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bikomeye mu birwa bya Caraïbes aho aba banyamideli bombi basohokeye bagiye kugirirayo ibiruhuko.
Iyi myifotoreze yagaragaye kuri Tookes na Skriver bamamariza uruganda rwa Victoria’s Secret, yadukanywe mu Rwanda n’umuraperi Oda Paccy wavuze ko yashakaga kumenyekanisha indirimbo ye, yiganywe n’abandi bantu bazwi barimo Uncle Austin, Bulldogg, Nkusi Arthur, MC Tino n’abandi.
Bidateye kabiri, byakwirakwiye no mu bandi bantu batari ibyamamare mu nkubiri yiswe ’#OdaPaccyChallenge’ cyangwa ’#IkomaChallenge’ ariko nyuma biza gucogora ndetse byamaganirwa kure n’inzego zitandukanye zirimo izibungabunga umuco.



















TANGA IGITEKEREZO