Mu ibaruwa yashyizwe hanze mu ntangiro z’iki Cyumweru, iyi komisiyo yandikiye abategura irushanwa rya Miss Earth ku itariki 11 Ukwakira igaragaza ko muri icyo gihe umukobwa witwa Jaime Vandenberg wari uhagarariye Canada yagaragaje ko atewe inkeke no kuba imyirondoro ye irimo Passport yarashyizwe hanze.
Uyu mukobwa yavuze ko ibi byakozwe mu buryo atamenye bigatuma umwe mu baterankunga ba Miss Earth abona nimero ze za telefoni agatangira kumutesha umutwe ashaka ko baryamana.
Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ubuzima bwite bwa Muntu muri Philippines, yavuze ko uko bigaragara abategura irushanwa badafite uburyo buhamye bwo kurinda amabanga y’abakobwa baryitabira.
Iti “Abakobwa baba baje guhatana bafite uburenganzira bwo kumenyeshwa buri kintu n’uko ibijyanye n’amabanga ndetse n’amakuru yabo bibikwa.”
Yanavuze ko ikeneye ibaruwa yerekana byimbitse niba iri shyirahamwe ritegura irushanwa rya Miss Earth ryaba rifite umuntu ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’amakuru y’ubuzima bwite ya buri mukandida ndetse no kuyarinda kugira ngo adasakazwa.
Iri perereza rigiye kuba nyuma y’aho na Ana Theresia "Risa" Navarro Hontiveros-Baraquel, uyobora Komisiyo ya Sena ishinzwe iby’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imibanire y’imiryango, abana n’uburinganire muri Philippines agaragaje impungenge ze.
Yavuze ko Sena ikwiriye gukora iperereza ku kibazo cy’umuterankunga w’irushanwa washatse gusambanya bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa.
Abakobwa barimo uwari uhagarariye Canada, Jaime VandenBerg, Umwongerezakazi Abbey-Anne Gyles-Brown na Emma Mae Sheedy wari uhagarariye Guam, nibo bazamuye ijwi bavuga ko basabwe na bamwe mu baterankunga ko baryamana.
Uwo muri Canada we avuga ko hari ibijyanye n’imyirondoro ye byagiye hanze nta ruhare abigizemo bikajya bituma ahozwa ku nkeke n’umwe mu baterankunga wamusabaga ruswa y’igitsina.
Ubuyobozi bwa Miss Earth buherutse kwiregura buvuga ko iki kibazo butakimenye.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Umutoniwase Anastasie muri iri rushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO