00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage ba Bunyoro bapfukamishije Eddy Kenzo ku ngufu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 June 2014 saa 08:05
Yasuwe :

Edrisa Musuuza benshi bazi ku mazina y’ubuhanzi ya Eddy Kenzo yapfukamishijwe ku ngufu n’abaturage bo mu Karere ka Bunyoro banamutegeka kwicisha bugufi akabasaba imbabazi kubera ubuhemu yabakoreye mu minsi mike ishize.
Ibi byabaye kuri uyu muhanzi kuwa Kane tariki ya 26 Kamena 2014 ubwo yari muri aka gace yakoreyemo ubu buhemu ashinjwa. Nk’uko BE yabitangaje, Eddy Kenzo ageze muri Bunyoro, abaturage bamusabye kwicisha bugufi agapfukama hasi kuri televiziyo ya Bunyoro TV agasaba imbabazi (…)

Edrisa Musuuza benshi bazi ku mazina y’ubuhanzi ya Eddy Kenzo yapfukamishijwe ku ngufu n’abaturage bo mu Karere ka Bunyoro banamutegeka kwicisha bugufi akabasaba imbabazi kubera ubuhemu yabakoreye mu minsi mike ishize.

Ibi byabaye kuri uyu muhanzi kuwa Kane tariki ya 26 Kamena 2014 ubwo yari muri aka gace yakoreyemo ubu buhemu ashinjwa. Nk’uko BE yabitangaje, Eddy Kenzo ageze muri Bunyoro, abaturage bamusabye kwicisha bugufi agapfukama hasi kuri televiziyo ya Bunyoro TV agasaba imbabazi abaturage b’aka karere bose.

Kenzo yategetswe gukora ibi, abaturage bamushinja ko mu mpera z’icyumweru gishije yababeshye ko agomba kuzaza kubataramira bagura amatike yo kwinjira banajya aho igitaramo cyagombaga kubera maze ku munota uyu muhanzi yanga kuza.

Amaze kubona agahinda aba baturage batewe no kutamubona muri iki gitaramo bari bamutegerejemo, Eddy Kenzo yemeye kwicisha bugufi asaba imbabazi ndetse ababwira ko adateze kuzongera gukora iri kosa. Kenzo ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Sitya Loss yanabemereye ko azagaruka akabakorera igitaramo cy’ubuntu.

Umunsi iki gitaramo cyagombaga kuberaho Eddy Kenzo ntacyitabire, abafana barigaragambije bamenagura ibirahuri by’inzu, bavunagura intebe, bamenagura amacupa n’ibirahuri banyweshaga inzoga babitera abateguraga iki gitaramo.

REBA INDIRIMBO SITYA LOSS YA EDDY KENZO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages