Nyuma y’ijonjora ry’abakobwa bazahatanira ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo umwaka wa 2015, batatu muri bo bahagaritswe bahita basimbuzwa byihuse kubera ibishushanyo byabagaragaye ku mibiri kandi bitemewe n’amategeko.
Nk’uko AllAfrica yabitangaje, hatangajwe abandi bakobwa batatu basimbuye abahagaritswe mu irushanwa kugira ngo bakomeze buzuze umubare w’abahatana.
Kristen Hornby w’imyaka 24, Ntsiki Mkhize wa 23 ndetse na Tegan Goldman wa 22 nibo bashya binjiye mu irushanwa naho Kelly Davids, Altina Vries na Aseza Matanzima berekwa umuryango kubera ibishushanyo bishyize ku mibiri(tattoo).
Mkhize na Goldman batangaje ko bishimiye kongera kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’igihugu dore ko atari ubwa mbere baryitabiriye.
Umukobwa witwa Hornby ukorana n’imiryango iharanira ihagarikwa ry’icuruzwa ry’abantu yavuze ko ubwo bamuhamagaraga yumvishe asa nk’utunguwe ndetse ibyishimo biramurenga.
Yagize ati, “Ni ubwa mbere mu buzima bwanjye nahamagawe bikantungura cyane, nari namaze kwihanaguramo igitekerezo cy’iri rushanwa. Gusa kuba mbonye aya mahirwe sinzayapfusha ubusa kuko ni bintu by’agaciro cyane kuri njyewe”.
Icumi ba mbere mu irushanwa bazatangazwa mu ntangiriro za Gashyantare 2015 naho irushanwa nyir’izina risozwe tariki 27 Werurwe 2015.
Uzegukana iri kamba azasimbura Rolene Strauss warihawe tariki 30 Werurwe 2014.


















TANGA IGITEKEREZO